Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping yatangaje ko igihugu cye kigiye kongera Afurika inkunga ya miliyari 60 z’Amadolari. Ibi akaba yabitangaje atangiza ku mugaragaro inama ihuza igihugu cye Afurika izwi nka FOCAC 2018.
Muri iri jambo yavuze atangiza iyi nama, Perezida Xi Jinping yavuze ko ayo mafaranga azakoreshwa ahanini mu bijyanye n’ubucuruzi n’ubwubatsi ku mugabane wa Afurika.
Perezida w’u Bushinwa kandi yemeye ko igihugu cye kiteguye gufasha ibihugu bimwe na bimwe byo ku mugabane wa Afurika kwishyura imyenda bifite nk’uko VOA dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.
Nubwo atasobanuye neza amazina y’ibihugu bizafashwa kwishyura iyo myenda, yavuze ko imfashanyo igihugu cye giteganya izaba igamije kubohora ibihugu biboshywe n’ibyemezo bya politiki bishingiye ku myenda.

Atangiza iyi nama yitabiriwe n’abayobozi b’ibihugu basaga 30 I Beijing mu Bushinwa biteganyijwe ko isoza imirimo yayo kuri uyu wa Kabiri, itariki 04 Nzeri, perezida Jinping yashimangiye ko imigambi n’ibikorwa by’iterambere u Bushinwa bwifuza gukorera muri Afurika bizakomeza kandi bidashingiye ku nyungu za politiki.


