Mu gihe ibarura ry’amajwi rigikomeje kandi hakaba hasigaye amasaha make ngo hatangazwe amajwi yose y’abatoye ku rwego rw’igihugu, ishyaka DGPR riracyafite icyizere cyuzuye cyo kwinjira mu Nteko Ishinga amategeko y’u Rwanda.
Ibi ni ibyatangajwe mu gicuku cyo ku wa Mbere ushyira uwa kabiri tariki ya 3 na 4 Kanama 2018, ubwo bamwe mu barwanashyaka n’abakandida-depite ba Green Party bari baraye bicaye hamwe bategereje ibitangazwa na Komisiyo y’igihugu y’amatora ku bayatsinze.
Dr Frank Habineza ukuriye Ishyaka Riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda, yavuze ko ibyo babona bitangazwa na Komisiyo bitaraba bibi, kuko bagitegereje ko amajwi yose abarurwa. Akaba yizeye ko amajwi 30% nabarurwa, nta kabuza babona intebe mu Nteko Ishinga Amategeko.
Dr Frank Habineza yongeraho ko bifitiye icyizere nk’ishyaka rifite abayoboke benshi mu gihugu, kandi rikaba ryarabashije no kwiyamamaza mu turere 25 twose mu byumweru bitatu bishize, aho bakirwaga n’imbaga ije kumva imigabo n’imigambi yabo.
Mu byatangajwe by’agateganyo na Komisiyo y’igihugu y’amatora, Green Party ifite 4.5, PS imberakuri 4.5, PL 7%, PSD 8% , naho FPR 75%, mu gihe abakandida bigenga nta numwe wagize n’ijwi rimwe.
Aya majwi y’agateganyo ka mbere akaba yavuye mu bingana na 70% by’amajwi yari yamaze gukusanywa mu gihugu hose.


