Abayoboke umunani b’ishyaka ‘Amizero y’Abarundi’ riyobowe na Agathon Rwasa batawe muri yombi n’inzego z’umutekano, bashinjwa gukora inama mu buryo butemewe n’amategeko.
Bafatiwe ku musozi wa Gicu, Komini Nyamurenza, intara ya Ngozi, bakaba bafungiye muri kasho y’iyi komini, aho bashinjwa gukora inama mu buryo butazwi n’ubuyobozi, mu gihe iri shyaka ryo rihamya ko ari uburyo bwo gukomeza gutoteza abarwanashyaka baryo.
Agathon Rwanda ni umunyapolitiki utavuga rumwe na Leta iriho mu Burundi, akaba ari Visi Perezida w’Inteko Nshingamategeko, ibyo abarwanashyaka be bashinjwa babitera utwatsi bavuga ko bari bicaye hamwe banywa inzoga mu kabari, ko nta nama bakoze.
Ikinyamakuru UBM News gitangaza ko abarwanashyaka ba Rwasa bafashwe mu gihe n’umuyobozi wabo yatangaje ko ahangayikiye umutekano w’ubuzima bwe, nyuma y’amakuru afite ngo ahamya ko hari abashaka kumwica.
Mu gihe inzego z’umutekano ntacyo zari zabitangazaho, andi makuru ni ay’uko Rwasa avuga ko hacurwa imigambi yo kumugerekaho icyaha cyo gushinga umutwe w’inyeshyamba, ngo ku buryo yakwamburwa ubudahangarwa agafatwa agafungwa.


