Ubwo abanyarwanda bose bitabiriye amatora y’abadepite kuri uyu wa mbere tariki 3 Nzeri, abarwayi n’abarwaza bo mu bitaro bya byumba nabo bari biteguye gutorera aho bari ariko bategereza ko hashyirwa ibiro by’itora baraheba. Ni mu gihe Komisiyo y’amatora yari yatangaje ko hari ibiro by’itora 33 byashyizwe mu bitaro binyuranye, ariko aha i Byumba ntibyahashyirwa.
Bamwe mu barwayi baganiriye n’itangazamakuru muri iki gitondo, bavugaga ko biteguye gutorera mu bitaro nk’uko babyumvise. Vumiliya Jean de la Croix w’imyaka 37, amaze imyaka 10 mu bitaro by’imbagwa (chirurgie), aheruka gutora mu 2008. Avuga ko akimara kumva ko mu bitaro hashyizwe ibiro by’itora yahise yicinya icyara maze yitegura gutora. Agira ati, “maze imyaka icumi ntatora, mperuka gutora mu 2008 nkigendera mu kagare, ariko inkuru y’uko tuzatorera hano yangezeho ndishima cyane, none twategereje turaheba”.
Mugenzi we begeranye ku gitanda, Kanyezamu Paul w’imyaka 50, akomoka mu murenge wa Rutare , akarere ka Gicumbi. we asanzwe atora, ariko ubu yamaze gutakaza icyizere cyo gutora, kuko twamugezeho mu masaayine. Ati, “ubwo ijwi ryanjye naritanze ku mutima, nari gutora uwo nifuza none biranze”.
Mu barwaza naho, ntibishimiye ko batatoreye aho bari nkuko byakozwe mu bindi bitaro binyuranye mu gihugu. Nsekanabo Seraphina w’imyaka 29, amaze gutora incuro ebyiri, ariko iya none ngo iramucitse. Ati, “ ntabwo nzi aho batorera ino, mfite ibyangombwa byuzuye, abwo abandi nibatora nanjye ndatora. Abandi nibajyayo nanjye ndajyayo. Iyo batworohereza nari gutora nta kibazo, kuko gutora ni byiza, ubu ndumva mbabaye”.
Ubuyobozi bw’ibi bitaro ntibuzi neza impamvu komisiyo y’amatora itabahaye ibiro by’itora mu kigo, ariko bakeka ko byaba byaratewe nuko hafi hari ibindi ku ishuri ry’abaporoso. Bamwe mu bakozi b’ibi bitaro nabo bakavuga iyi mpamvu itaba ihagije, ngo kuko iri shuri ku kilometero, bagereranya n’ibitaro bya Kigali CHUK byegereye Camp Kigali.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney nawe ntiyishimiye ko mu bitaro bya Byumba habura ibiro by’itora, ariko yiyemeje gukora ubuvugizi muri komisiyo na Minisiteri y’ubuzima, ku buryo amatora ataha abarwayi n’abarwaza bazatorera mu bitaro.
Umunyamabanga nshingwabikorwa wa komisiyo y’amatora, Munyaneza Charles avuga ko barebye ibitaro bifite abantu benshi babamo. Avuga na Bwiza.com agira ati, “ubundi harebwaga ibitaro bifite abantu benshi babibamo. Ni ukuvuga abarwayi, abarwaza n’abakozi. Ntiharebwaga ibitaro bifite abarwayi bivuza bataha, iyo niyo yaba impamvu Byumba itajemo, ariko ubutaha birashoboka kuko nibwo twari tukibitangira, bizanozwa”.
Ibitaro bya Byumba bifite ubushobozi bwo kwakira abarwayi basaga 190 barwara babamo, washyiraho abarwaza uwo mubare ukikuba kabiri, hakiyongeraho na bamwe mu baganga.
Karegeya Jean Baptiste/ Bwiza.com


