Ibihugu byinshi muri Afurika bikwiye kwigira ku Cyerekezo 2020 cy’u Rwanda — Enos Denhere

Sangiza iyi nkuru

Icyerekezo 2020 cy’u Rwanda ngo keretse Isi yose icyaburaga kandi Abanyafurika bashobora gukora bakirinda guhora bahanze amaso inkunga y’amahanga. Ubutumwa bw’ingenzi ngo bukaba ari uko Abanyafurika batakomeza gushyingiranwa mu mutwe n’igitekerezo cy’uko ntacyagenda hatabayeho inkunga ivuye hanze. Icyerekezo 2020 ngo cyahinduye byinshi mu bukungu bw’u Rwanda kandi burya ngo ubukungu bwa nyabwo bushingira bigo nderabuzima byiza nk’uko Umunya Zimbabwe ugira inama ibihugu bya Afurika yo kwigira ku Cyerekezo 2020 cy’u Rwanda abibona.

Mu nyandiko ye dukesha ikinyamakuru Bulawayo24, uyu muhanga mu bijyanye n’imiyoborere, iterambere ndetse akaba n’umwanditsi ukomoka mu gihugu cya Zimbabwe, avuga ko u Rwanda rwageze kuri byinshi mu kwita ku buzima n’imibereho myiza y’abaturage mu gihe gito  birimo guhigura nyinshi mu Ntego z’Iterambere z’Ikinyagihumbi (MDGs). Kuri ubu Abanyarwanda basaga miliyoni 11.8 babasha kwivuza amaso n’ibindi bibazo byayo mu gihugu. Ngo nicyo gihugu cya mbere mu biri mu nzira y’iterambere cyabashije guha abaturage bacyo ubuvuzi bw’amaso mu gihugu buhendutse.

Enos Denhere kandi akomoza ku bufatanye bwa minisiteri y’ubuzima mu  Rwanda n’ikigo cya Zipline mu gukoresha ikoranabuhanga rya drone mu kugeza ku bigo nderabuzima biri hirya mu cyaro bimwe mu bikoresho by’ingenzi bikeneye byihutirwa kandi mu gihe gito hakoreshejwe sms gusa. Avuga ko ibi byagabanyije igihe byatwaraga nko mu kugeza amaraso ku ivuriro rikeneye kuyaha umurwayi riri kure bikva ku masaha menshi byatwaraga ndetse iminsi rimwe na rimwe kuri ubu bikaba bitwara iminota itarenze 40. Aha u Rwanda akaba ari cyo gihugu cy amber ku Isi cyatangije ikoreshwa rya drone mu buvuzi ku isi.

Kubasha kubona serivisi z’ubuvuzi kandi zidahenze ku baturage b’Isi nibyo byakabaye intego ya politiki yose y’urwego rw’ubuzima. Ibijyanye n’ubwisungane mu kwivuza bishingiye ku baturage bigomba kwitabwaho haharanirwa ko umuturage wese murwego rwe abasha kugera kuri serivisi z’ubuvuzi kandi zitamuhenze.

Urugero Denhere atanga n’uko ngo u Rwanda ari rumwe mu bihugu bine byujuje ibisabwa n’Amasezerano ya Abuja byo kugenera byibuze 15% by’ingengo y’imari urwego rw’ubuzima. Ibijyanye n’ubwisungane mu kwivuza mu Rwanda ngo bikaba byaragiye bigibwaho impaka kenshi mu bijyanye n’ubuzima, aho kuri ubu hafi 90% by’Abanyarwanda bafite ubwisungane mu kwivuza kandi bivuye mu mifuka yabo kongeraho imisoro n’inkunga nkeya birimo kwigwaho n’ibigo by’iterambere na za guverinoma z’ibihugu biri mu iterambere.

Uyu muhanga mu by’iterambere kandi agaruka ku ruhare rw’umugore mu iterambere, akavuga ko u Rwanda ari cyo gihugu muri bikeya gifite abagore barusha umubare abagabo mu inteko ishinga amategeko. Ati: “ Ubuyobozi bwa nyakubahwa Kagame bwahinduye u Rwanda, buteza imbere kubaka amahoro no guha ubushobozi abagore, bwongera iterambere ry’ubukungu ndetse buteza imbere uburezi mu gihugu n’ikoranabuhanga mu itumanaho .”

Akomeza avuga ko kuri ubu u Rwanda rwubashywe n’abaturage n’inzego zitandukanye hirya no hino ku Isi, Kigali akaba ari wo mujyi wa mbere ufite isuku yabonye muri Afurika, icyizere cy’ubuzima cyazamutse, kujya mu ishuri ribanza n’amafaranga ashyirwa mu buvuzi byazamutse.

Mu nyandiko ye, Denhere asoza atanga inama y’uko iterambere ry’igihugu rihera ku gushyiriraho abatuarage umwuka mwiza wo kugira uruhare mu kwiyubakira igihugu. Ati: “ Ibihugu byinshi muri Afurika bikwiye kwigira ku Rwanda ku kuntu bashyira mu bikorwa icyerekezo .” Avuga ko iki cyerekezo cy’u Rwanda ari urumuri ku rungano rw’ahazaza.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *