Rutshuru: Babiri basize ubuzima mu mirwano yashyamiranyije FDLR n’ingabo za FARDC

Abasivile babiri basize ubuzima mu mirwano yashyamiranyije ingabo za Leta ya Congo (FARDC) hamwe n’inyeshyamba za FDLR, muri Teritwari ya Rutshuru. Ni imirwano yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Kanama 2018, mu gace ka Rugari, Teritwari ya Rutshuru, muri Kivu y’Amajyaruguru, ho muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Ku ruhande rw’ingabo za Leta, […]

Inyana idasanzwe yavukanye imitwe ibiri ifatanye- AMAFOTO

Abaturage bo mu gace ka Donggou gaherereye mu karere ka Qindu mu gihugu cy’u Bushinwa, batunguwe no kubona inka y’umwe muri bo ibyaye inyana ifite imitwe ibiri ifatanye, amaso ane, amazuru ane, amatwi abiri. Nyiri iyi nka yabyaye inyana idasanzwe witwa Feng Wenhong, atangaza ko iyi nka ye imaze kubyara inshuro enye, inyana zavutse mbere […]

Polisi yafashe abacuruza ibiyobyabwenge barimo uwafatanywe amagunira abiri y’urumogi

Ikibazo cy’ikoreshwa n’ikwirakwizwa ry’ibiyobyabwenge ni kimwe mu bibazo byugarije igihugu cyane cyane mu rubyiruko. Mu rugamba rwo kurwanya ibiyobyabwenge, Polisi y’u Rwanda ikomeje ibikorwa by’ubukangurambaga mu gihugu hose; aho isobanurira ibyiciro by’abantu batandukanye ububi bwabyo, ariko ikibanda ku rubyiruko rw’abanyeshuri. Abafatanyabikorwa mu kurwanya ibyaha barimo abayobozi b’inzego z’ibanze, amashyirahamwe y’abantu batandukanye,  na Sosiyete sivile na […]

Umugore wanjye n’abana 6 bandaza muri dushi, bakarara bidegembya mu nzu niyubakiye- NKORE IKI?

Nitwa Murekezi nkaba mfite imyaka 56, ntuye mu ntara y’Iburasirazuba nkaba mbandikiye ngira ngo mungire inama, kubera ko umugore wanjye n’abana bacu batandatu bamereye nabi, bamfata nk’inka cyangwa imbwa kandi nakagombye gufatwa nka nyiri urugo. Umugore wanjye twabyaranye abana barindwi, umwe muri bo ukurikira imfura yacu, ni umukobwa waje gutwarira inda mu rugo, iyi nda […]

RDC: Jean-Pierre Bemba arasanga amatora yahejwemo azaba ari ikinamico

Umunyapolitiki Jean-Pierre Bemba utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aratangaza ko nta gahunda agifite yo guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka avuga ko ari ikinamico. Ni nyuma y’aho kuri wa mbere ushize, itariki 03 Nzeri, Urukiko Rukuru rwa Congo rushimangiye umwanzuro w’akanama k’amatora, rutegeka ko Bwana Bemba wigeze […]

Gen Kale Kayihura yageze I Nairobi nyuma yo kwemererwa gukurikiranwa adafunze

Uwahoze ari Umukuru w’Igipolisi cya Uganda kuri ubu uri gukurikiranwa n’ubutabera, Gen Kale Kayihura, ngo yaba yerekeje muri Kenya aho yagiye kwivuriza nk’uko amakuru aturuka mu muryango we agera ku rubuga Spyreports akomeza avuga. Biravugwa ko yuririye ku Kibuga cy’Indege cya Entebbe mu ndege ya Kenya Airways yerekeje I Nairobi mu Bitaro bya Agha Khan. […]

Abahanzi bo muri Afurika y’Iburasirazuba bakunzwe bakaba batakigaragara cyane muri muzika- AMAFOTO

Muri karere ka Afurika y’Iburasirazuba, bamwe mu bahanzi bakunze kwigaragaza nk’abafite impano ariko kubera ubundi bushabitsi, bagahita babihagarika kandi bari bamaze kwigarurira imitima ya benshi. Muri abo bahanzi twavuga nk: 1.Mr Nice: Amazina ye nyakuri ni Lucas Mkenda, akaba azwi cyane ku izina rya Mr Nice muri muzika yo muri Tanzania no muri Afurika y’Iburasirazuba, […]

Rwamagana: Abagore bati “urakubitwa ukabona aho urega”

Abagore bo mu karere ka Rwamagana barishimira ijambo bahawe bakabasha kujya mu nzego z’imiyoborere y’igihugu harimo no kuba bafite imyanya mu Nteko Nshingamategeko, byose babibona nk’igisubizo kibafasha kugera kuri byinshi mu iterambere, ko ubu nta mugore ukubitwa ngo abe yabura aho arega. Mu kiganiro abagore bo mu Karere ka Rwamagana, bagiranye na Bwiza.com, ubwo bavugaga […]

Ibihugu byinshi muri Afurika bikwiye kwigira ku Cyerekezo 2020 cy’u Rwanda — Enos Denhere

Icyerekezo 2020 cy’u Rwanda ngo keretse Isi yose icyaburaga kandi Abanyafurika bashobora gukora bakirinda guhora bahanze amaso inkunga y’amahanga. Ubutumwa bw’ingenzi ngo bukaba ari uko Abanyafurika batakomeza gushyingiranwa mu mutwe n’igitekerezo cy’uko ntacyagenda hatabayeho inkunga ivuye hanze. Icyerekezo 2020 ngo cyahinduye byinshi mu bukungu bw’u Rwanda kandi burya ngo ubukungu bwa nyabwo bushingira bigo nderabuzima […]

Zari Hassan yaratiye abakobwa umuhungu we mukuru -Amafoto

Zari Hassan umushoramari ukomeye akaba n’umubyeyi w’abana batanu, yamamaye cyane bitewe no gukundana n’umuherwe Ivan Ssemwanga  ndetse n’icyamamare mu muziki Diamond Platnumz, aherutse gushyira hanze amafoto yabana be batatu ba bahungu yabyaranye na  Ivan Ssemwanga umwe muri bo amukumbuza abakobwa. Ni uruhererekane r’wamafoto yashyize kuri Instagram ye mu minsi ishize buri umwe agenda amutaka mu […]

Bamwe mu bana b’ingagi bazaba bahabwa amazina mu Kwita Izina 2018

Umuhango wo Kwita Izina utegurwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) ushingiye ku migenzo y’Umuco Nyarwanda wo kwita izina abana bavutse, ukaba waragendeweho ndetse wongerwa imbaraga mu kwizihiza kurinda Ingagi no kuzibungabunga, aho kuva mu 2015 kwita amazina abana b’Ingagi byabaye umuco ngarukamwaka w’ingenzi mu gihugu hose. Kwita Izina muri uyu mwaka wa 2018 biteganyijwe ku itariki […]

Perezida Museveni arashinja ubutasi kudakumira abanyabyaha bava mu Rwanda na Congo

Perezida wa Uganda, Yoweli Kaguta Museveni  kuwa Gatanu w’icyumweru gishize yanenze urwego rw’ubutatsi bwa gisirikare bwa Uganda (CMI) avuga ko bwananiwe kugenzura no gukumira abanyabyaha bava mu Rwanda no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu nama y’umutekano yabereye ku biro bya perezida, Entebbe mu Mujyi wa Kampala, Museveni mbere yo kwerekeza mu nama y’ubukungu […]

Burundi: Inzego z’umutekano zatahuye ububiko bw’intwaro Leta itari izi

Inzego z’umutekano mu gihugu cy’u Burundi zatahuye ahantu hari hahishe intwaro za gisirikare mu gace ka Rusabagi, Komini Burambi, Intara ya Rumonge. Polisi y’u Burundi itangaza ko izi ntwaro zafashwe mu mpera z’icyumweru gishize, zikaba zirimo ibitoyi 400 by’amasasu y’imbunda ya mitarayezi (Mitrailleuses),  amasasu 200 y’imbunda ya Kalachnikov, imbunda irasa roketi (lance-roquettes), bombe,… Nk’uko ikinyamakuru […]