Burundi: Agatsiko k’abagizi ba nabi kabuhariwe barimo ujya ukorera mu Rwanda kafatiwe muri hotel

Sangiza iyi nkuru

Abantu bagera kuri barindwi bashinjwa kuba abagizi ba nabi biba bakoresheje intwaro harimo n’ushinjwa kubikorera mu Rwanda bafatiwe muri imwe mu mahoteli yo mu mujyi wa Ngozi yitwa Maison Jaune. Mu bafashwe harimo na manager w’iyi hotel ushinjwa gukorana n’aka gatsiko agaha icumbi.

Aba bantu batawe muri yombi mu ijoro ryo kuwa Mbere, itariki 03 Nzeri nka saa kumi n’ebyiri z’umugoroba barimo Baracambariza Pontien bivugwa ko ari umugizi wa nabi kabuhariwe ukoraresha intwaro, ndetse igipolisi kivuga ko ajya gukora ubwo bugizi bwa nabi no mu Rwanda no muri Kenya.

Uyu akaba ari nawewafatanywe imbunda yo mu bwoko bwa Karachnikov bivugwa yibye umupolisi muri Gicurasi 2018 ku station ya polisi iherereye muri Komini Mwumba, mu Ntara ya Ngozi.

Abandi bafatiwe muri iyo hotel ni Bigirimana Eugene, Irambona Joseph, Ntihabose Piyo, Nimbona Jimmy, Ndayiragije Jean Claude ndetse na Ndizeye Reverien.

Aba nk’uko tubikesha urubuga Ubmnews ngo bafatanywe imbunda imwe na grenade kandi bose bemera ko ari bo bamaze iminsi bakora ubugizi bwa nabi burimo kwibisha intwaro mu bice by’icyaro kandi ari nabo barashe abantu babiri.

Mu ijoro ryo ku Cyumweru, itariki 02 Nzeri nibwo nka saa yine z’ijoro mu mujyi wa Ngozi, abantu bitwaje imbunda barashe abacuruzi babiri babakomeretsa mu nda no mu ijosi.

Igipolisi cy’u Burundi kikaba gitangaza ko abatawe muri yombi bagiye gushyikirizwa ubutabera.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *