Bamwe mu bana b’ingagi bazaba bahabwa amazina mu Kwita Izina 2018

Sangiza iyi nkuru

Umuhango wo Kwita Izina utegurwa n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) ushingiye ku migenzo y’Umuco Nyarwanda wo kwita izina abana bavutse, ukaba waragendeweho ndetse wongerwa imbaraga mu kwizihiza kurinda Ingagi no kuzibungabunga, aho kuva mu 2015 kwita amazina abana b’Ingagi byabaye umuco ngarukamwaka w’ingenzi mu gihugu hose.

Kwita Izina muri uyu mwaka wa 2018 biteganyijwe ku itariki 07 Nzeri, ku Cyicaro Pariki y’Igihugu y’I Birunga, mu Kinigi, iwabo w’Ingagi zo mu misozi. Hari abana 23 biteguye guhabwa amazina, barimo barindwi bakomoka mu matsinda Umuryango wa Dian Fossey urinda buri munsi ari nabo tugiye kuvugaho nk’uko tubikesha urubuga rw’uyu muryango, gorillafund.org.

Umwana wabyawe na Mahane:

MAHMAH INF and ITO 04 Apr 18 KRC James

Yavutse kuwa 02 Mata 2018, mu muryango wa Musirikare, akaba ari umwana wa cyenda wa Mahane. Bane mu bandi bana yabanje kubyara nabo babana nawe muri uyu muryango, urimo n’ingagi nini zizwi nka silverbacks ebyiri. Kuba Mahane ngo afite umuryango umeze gutya birushaho kumwongerera icyubahiro kandi umwana uvutse abasha kubona abavandimwe bo kumumenyereza akabigiraho, ndetse ngo aba bavandimwe bashobora gufasha nyina (Mahane) kurera murumuna wabo.

Umwana wabyawe na Muganga:

muganga

Yavutse kuwa 11 Ukwakira 2017; kandi ni umwana wa gatatu wa Muganga. Nabo baba mu muryango wa Musirikare uyu Muganga yinjiyemo mu 2015. Umukobwa we nawe yoherejwe muri uyu muryango nawe arabyara amezi makeya mbere ya Muganga. Vuba aba bana bakazaba bakina bikabafasha kugira byinshi biga mu bijyanye no kubana n’abandi ndetse no bizabafashe no kwigirira icyizere.

Umwana wabyawe na Ikaze:

IKZ IKZINF 17 APR 2018 KRC SAMEDI 4

Yavitse kuwa 26 Ukwakira 2017, akaba umwana wa gatatu wa Ikaze. Uyu nubwo ari muto mu gihagararo, ngo yagaragaje ko ari umubyeyi w’igitangaza. Abana yabyaye mbere kuri ubu barigenga ndetse baba mu yindi miryango itandukanye, kuva Ikaze yakoherezwa mu muryango wa Musirikare mu mwaka ushize. Nubwo uyu mwana mushy anta bavandimwe afite muri uyu muryango, hari abandi bana benshi bahari bazajya bakinana.

Uwana wabyawe na Ubufatanye:

ubuFAT INF 2018 FEB 14.KRC THADEE.IMG 7334

Yavutse kuwa 23 Kanama 2017, akaba ari indi nyongera ku muryango wa Musirikare ngo urushaho gukura vuba vuba wabyawe na Ubufatanye winjiye muri uyu muryango mu 2013 akabyara umwana wa mbere akitwa Tabaro nyuma y’umwaka umwe. Musirikare umwe muri silverback ziyoboye izindi ngo akaba azwiho kurinda umuryango we icyawuhungabanya.

Umwana wabyawe na Ishema :

IshEmA and INF 24 Feb 1450

Yavutse kuwa 26 Gashyantare 2018 akaba umwana wa gatatu wa Ishema. Abana bose yabyaye ni igitsinagabo kandi bose baba mu muryango wa Pablo. Uyu mwana akaba afite abo mu muryango be ba hafi muri uyu muryango barimo abavandimwe be babiri, nyirakuru, nyirasenge na nyirarume. Uyu ngo ni umuryango munini mwiza wo kuvukiramo ku bana b’Ingagi kandi n’indi miryango yigiraho nk’uko gorillafund.org ikomeza ivuga.

Umwana wabyawe na Ubuhamya: 



ubuHAMINF 30 July 2018 KRC Cedric

Yavutse kuwa 26 Nyakanga 2018 kandi ni umwana wa mbere wa Ubuhamya nawe ubwe ufite imyaka 9 y’amavuko yonyine ariko ngo akomeje kwita ku mwana we uko bikwiye. Baba mu muryango mushya bafitanye isano wa Mafunzo washinzwe mu 2015 kandi urimo gukura byihuse kuri ubu ukaba ufite abana bane. Uyu mwana akaba afite nyirakuru na nyirasenge ukiri muto bazamwitaho.

Uwana wabyawe na Kurinda:

KuRiNda and KRNINF 14 August 2018 KRC Cedric26 1

Yavutse kuwa 12 Kanama 2018 avukira mu muryango wa Ntambara ugizwe n’ingangi zimaze imyaka myinshi zibana. Nyina, Kurinda, ngo azungukira mu kuba hari benshi bo mu muryango bazaba bamuri hafi, ndetse na silverback Twibuke nawe uzwiho kurinda cyane kandi ufite n’izindi silverbacks ebyiri zimufasha kurinda umuryango.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *