RDC: Jean-Pierre Bemba arasanga amatora yahejwemo azaba ari ikinamico

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki Jean-Pierre Bemba utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, aratangaza ko nta gahunda agifite yo guhatana mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu mpera z’uyu mwaka avuga ko ari ikinamico.

Ni nyuma y’aho kuri wa mbere ushize, itariki 03 Nzeri, Urukiko Rukuru rwa Congo rushimangiye umwanzuro w’akanama k’amatora, rutegeka ko Bwana Bemba wigeze kuba umukuru w’inyeshyamba akaza no kuba Visi-Perezida w’iki gihugu atemerewe kwiyamamaza.

Uru rukiko rwavuze ko ari ukubera ko urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwamuhamije icyaha cyo guha ruswa abatangabuhamya. Ariko mu bujurire, urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwamugize umwere ku byaha by’intambara.

Jean-Pierre Bemba we yavuze ko aya matora ya perezida ateganyijwe azaba ari “ikinamico” nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ikomeza ivuga

Uyu akaba ari umwe mu bakandida batandatu bangiwe kwiyamamaza. Ashinja Perezida Joseph Kabila kugerageza gushaka ko umukandida ashaka ko azamusimbura atazahura n’abo bahangana bakomeye.

Moà¯se Katumbi, undi munyapolitiki unenga Bwana Kabila ubu akaba aba mu buhungiro, mu kwezi gushize kwa munani yangiwe gusubira muri Kongo gutanga kandidatire ye mu matora.

Bwana Bemba yasubiye muri Kongo mu ntangiriro y’ukwezi gushize kwa munani, yakirwana igishyika cyinshi n’abamushyigikiye.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *