Umugore wanjye n’abana 6 bandaza muri dushi, bakarara bidegembya mu nzu niyubakiye- NKORE IKI?

Sangiza iyi nkuru

Nitwa Murekezi nkaba mfite imyaka 56, ntuye mu ntara y’Iburasirazuba nkaba mbandikiye ngira ngo mungire inama, kubera ko umugore wanjye n’abana bacu batandatu bamereye nabi, bamfata nk’inka cyangwa imbwa kandi nakagombye gufatwa nka nyiri urugo.

Umugore wanjye twabyaranye abana barindwi, umwe muri bo ukurikira imfura yacu, ni umukobwa waje gutwarira inda mu rugo, iyi nda niyo yakuruye amakimbirane.

Uyu mwana wanjye tukimara kumenya ko atwite, umuryango wifuzaga ko namumenesha mu rugo, ariko ndabyanga kuko nababwiraga ko ntawe bitabaho.

Bamwimaga ibiryo naza nkabimuha, bakamwirukana mu nzu nataha nkamukingurira,… mbese nabonye bikomeye nshaka aho mucumbikishiriza  hanze mu nzu y’ubukode, nkanamushakira ibyo kurya, ibyo byose nabikoraga nkugirira umwana wanjye.

Umwana yarabyaye, ubu afite umwana w’imyaka ibiri, barabana kuko itoteza bakorerwaga iwanjye ntabwo ryari kubagwa amahoro.

Kuva nashyigikira uyu mwana wanjye akanabyara, nibyo umugore wanjye n’abandi bana banjye bampora, bagira bati “Hoshi, genda, ni wowe washyigikiye umwana wawe akabyara….”.

Ndi umufundi, iyo ntashye ngeze mu rugo, bansanganiza ibitutsi n’inkoni, ibiryo byabo babimpa basa nk’ababinagira nk’imbwa, ibyo byose nkabireba nkumva birambabaje.

Umugore wanjye ansuzuguza abana, nta numwe unyumvira, banyita igisambo, indaya n’imbwa y’agasozi,… gusa kubera uburyo numva nkunze umuryango wanjye, nkatuza nkahama hamwe, kuko nirinze kuba najya gushaka undi mugore cyangwa ngo nte urugo rwanjye, njye gucumbika.

Hari igihe ntaha nkasanga bankingiranye nkahitamo kurara muri dushi(Douche) nirinda kuba natera amahane. Mbese ubuzima mbayemo buragore, ndara nkumbagurika ahongaho, umugore n’abana bakarara mu yanjye niyubakiye.

Bavandimwe nshuti z’iki kinyamakuru cya Bwiza mungire inama, ese nzahunge? Kujya mu buyobozi byo mbona ari ukwiha amenyo y’abasetsi. Mungire inama, murakoze!

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *