Hagati ya Maj.Rudasingwa Théogene na Rucyahintare wiyise umusirikare wa RDF ninde munyakuri ?

Sangiza iyi nkuru

Majoro Dr Rudasingwa Théogene umwe mu barwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ukuriye umutwe wa RNC amaze iminsi atangaza ko Rucyahintare Cyprien uherutse gufatirwa mu Burundi yiyita intasi n’umusirikare wa RDF ufite ipeti rya Majoro. Rucyahintare Cyprien ku giti cye we yavuze ko afite ipeti rya caporal mu gihe umuryango we n’abaturanyi bavuga ko uyu musore atigeze ajya mu gisirikare ahubwo ko yari asanzwe ari umujura mu murenge wa Rweru mu karere ka Bugesera. Ese muri aba bose ninde uvuga ukuri ?
Rucyahintare Cyprien wahamijwe ibyaha by’ubujura n’inkiko z’abunzi ndetse n’inzego z’ibanze yafatiwe mu gihugu cy’u Burundi yiyita intasi y’u Rwanda ariko mu byo yabajijwe byose akaba ntacyo yigeze asubiza kiri cyo. Nyuma y’ifatwa rye abantu bibabijije byinshi.

Rudasingwa 1
Majoro Dr Rudasingwa Theogene ngo yabeshye ko Rucyahintare ari Majoro

Umwe mu baturage waganiriye na Bwiza.com utarashatse kwivuga amazina yagize ati, ese umusirikare wafashwe akemera kujya imbere y’itangazamakuru akabazwa battalion yabarizwagamo akayiyoberwa, wamubaza umwe mu bayobozi be akabayoberwa ubwo koko wamwita umusirikare ?
Ku rundi ruhande umuyobozi w’ishyaka rya RNC, RUDASNGWA Theogene ati ‘’ uyu RUCYAHINTARE ndamuzi neza ashobora kuba ari major mu ngabo z’u Rwanda .
Abasesenguzi batandukanye ba politiki mu karere k’ibiyaga bigari bagize bati « nawe urebye iyi mvugo ya RUDASINGWA ubwayo ihita yerekana ko atazi ibyo avuga, ati gute? None se ko mu mvugo ye ko yamaze kwemeza neza ko amuzi ni gute wamenya umuntu neza warangiza ntumenye ipeti afite? Ibi ubwabyo bihita byerekana ko atamuzi habe na gato ahubwo aba yavuze ibintu nkibyo kugira ngo acange abantu babisoma ndetse n’abamuzi bahite bemera ko aribyo kuko ariwe wabivuze.
Rucyahintare
Rucyahintare uvugwaho kwiyita intasi y’u Rwanda

Uyu Rucyahintare wavutse 1994 akavuka ku babyeyi aribo NSABIMANA Esdras na NYIRANGENDAHIMANA iwabo bakaba bavuka ari abana 8 we akaba abanziriza bucura, urebye igihe RUDASINGWA yaviriye mu Rwanda ni ukuvuga ko yagiye uyu Rucyahintare afite imyaka 10!, ese koko Rudasingwa yaba amuzi ari umusirikare uri ku rwego rwa majoro yaravuye mu Rwanda uwo musore afite imyaka 10.
Uwitwa Peter Mahirwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook yagize ati « Usibye nawe ndahamya ko mu gisirikare cyo mu Rwanda nta muntu w’imyaka 22 uri ku rwego rwa ririya peti. »
Papa wuyu Rucyahintare yabwiye abanyamakuru ko umusore atigeze aba umusirikare ahubwo yarabeshejweho no kwiba. Nsabimana avuga ko umuhungu we akazi kari kamutunze ari ukwiba, nta gisirikare yigeze. Yavuze ko ubwa mbere yibaga yibye inkoko, nyuma yiba ihene, kugeza ubwo Se yiyemeje gutekesha abana be, ngo uzongera kurihishwa azakore mu bye yishyure.”
Mu Ugushyingo kwa 2015, Rucyahintare yakurikiranywe n’ inkiko icyaha cy’ubujura budakoreshejwe imbunda cyangwa ibikangisho, ubwo we n’undi mugenzi we bapfumuraga inzu y’umutarage witwa Nyirahabimana Athanasie bakamwiba amafaranga ibihumbi 150 by’u Rwanda.
Bwa mbere Polisi yamutaye muri yombi afungirwa kuri sitasiyo ya Batima mu Murenge wa Rweru, nyuma aza gufungirwa no ku ishami rya Polisi rya Nyamata aho yavuye ashyikirizwa urukiko nyuma narwo rumushyikiriza Abunzi.
Uru rubanza rwaje gucibwa n’Abunzi, Rucyahintare aratsindwa asabwa kwishyura, aheraho agurisha ibye kugira ngo abone inyishyu.
Nsabimana avuga uburyo umuhungu we Rucyahintare yarangwaga n’imico itari myiza yagize ati “Ubwo arambwira ati njyewe mpa amafaranga, mpa ahongaho ibihumbi 70 nigarurize isambu kuko nari mfite andi. Nti uragaruza isambu se ninjye wayihaye? Ati byihorere amafaranga nzayiha. Bukeye nibwo yanteye nijoro, antwara umufuka w’ibishyimbo, hashize iminsi numva ngo Sipiriyani yaragiye ntawe uhari.”
Uyu musaza yakomeje agira ati “Ntabwo namubaraga mu bandi bana. Ntabwo nari gusiga ntegetseho ngo nsohoke. Mu bana banjye niwe wananiye. Naho ibyo bavuga ngo ni umusirikare, nta busirikare bwe nzi. Oya, ntabwo nzi rwose.”
Uretse we, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rweru, yahakanye ko Rucyahintare atigeze aba umusirikare. Ibi kandi byahamijwe n’umuyobozi w’umudugudu hamwe n’abavandimwe be n’abaturage bari baturanye nawe nk’uko byemezwa na Televiziyo ya contact Fm.
Uramutse urebye ibyo se umubyara amutangazaho, abayobozi batandukanye, abavandimwe be ndetse n’abaturanyi ubwawo wahita wibaza uti ese koko RUDASINGWA Theogene azi uyu musore kurusha se umubyara hamwe n’abavandimwe be?
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Semigabo JP/ Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *