Umucurizi ukomoka mu Bushinwa, yafatiwe muri Kenya ashinjwa irondaruhu, agereranya abaturage ba Kenya ndetse na Perezida wabo, Uhuru Kenyatta n’inkende.
Ubu butumwa bw’irondaruhu, umushinwa witwa Liu Jiaqi yabucishije ku rukuta rwe rwa Twitter, muri video imara iminota ibiri n’igice.
Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Kenya, rutangaza ko uyu mugabo ushinjwa iri rondaruhu, yambuwe uruhushya rwamwemereraga gukorera ubucuruzi ku butaka bw’iki gihugu ndetse akaba agiye no kukirukanwamo biciye mu nzira zemewe n’amategeko.
Muri iyo video imara iminota ibiri n’igice, yagiye ihanahanwa kuri twitter n’ahandi, umushinwa ngo yajyaga impaka n’umwe mu bakozi be, agera aho akoresha amagambo akakaye cyane anatuka Perezida Kenyatta.
Agira ati “Mwese, mwese abanyakenya,…musa nk’inkende, ndetse na Uhuru Kentta, mwese”.
Ubwo ngo umukozi we yamugiraga inama yo kwisubirira iwabo mu bushinwa, ngo yamusubije mu cyongereza mu bubi kiza mu myanya y’imbere, aho yagize ati “ Aho ntabwo ari iwacu, aha ntabwo mpakunda, abantu bameze nk’inkende, ntabwo nkunda imvugo zanyu, zintera umunabi, Abatindi, injiji, abirabura. Ntabwo mbakunda, kuki mutameze nk’Abazungu, nk’abanyameri?.
Muri iyo video akomeza avuga ko agomba kuguma muri Kenya kubera impamvu z’ubushabitsi, ati “Amafaranga ni ingenzi”.
Leta ya Kenya itangaza ko kumwirukana mu buryo bwemewe n’amategeko bidahagije ahubwo ko hazakurikiraho no kumukurikirana.
Aganira n’ikinyamakuru AFP dukesha iyi nkuru, umuvugizi wa Ambasade y’u Bushinwa muri Kenya, Zhang Gang avuga ko uyu mucuruzi agomba kubihanirwa ndetse anasaba imbabazi Abanyakenya ku bw’iryo rondaruhu yabakoreye, ndetse ko ibyakozwe n’umuntu umwe, bitabonwa mu ishusho y’Abashinwa bose.
Iki kinyamakuru gikomeza gitangaza ko atari ubwa mbere umushinwa agaragaweho irondaruhu muri Kenya, ko mu myaka itatu ishize hari umushinwa wacuruzaga resitora wangaga kwakira abirabura mu masaha ya nyuma ya saa kumi n’imwe (17:00), bimenyekanye afungirwa imiryango.


