Perezida wa Ghana uri mu Rwanda yabonanye n’Abaturage b’igihugu cye baba mu Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa Ghana wageze I Kigali mu Rwanda kuri uyu wa Kane akanabonana n’Abanya-Ghana baba mu Rwanda barimo abakora imirimo itandukanye n’abanyeshuri. Perezida Nana Addo Akufo, ari i Kigali aho yitabiriye inama nyafurika yiga ku buhinzi izwi nka African Green Revolution Forum (AGRF) .

DmZx0 ZX0AAOEKo
Ku Kibuga cy’Indege Mpuzamahanga cya Kigali, Perezida Addo yakiriwe na Minisitiri w’Intebe

Umukuru w’igihugu cya Ghana yagiranye ibiganiro n’abaturage b’iki gihugu bakora muri serivisi zitandukanye zisaba ubunyamwuga, mu bijyanye na business n’ubucuruzi ndetse n’abakora muri serivisi za leta mu Rwanda.

DmZx A9W0AEZbHi
Perezida Nana Akufo-Addo yakiriwe na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente

Perezida Akufo yavuze ko ari mu Rwanda  ku butumire bwa perezida Paul Kagame kandi ko akubutse mu Bushinwa aho yari yitabiriye inama ihuza iki gihugu na Afurika;inama na Perezida w’u Rwanda yitabiriye.

Yashimangiye ko u Bushinwa, kuba ari umufatanyabikorwa mu by’ubucuruzi mukuru wa Ghana ku rugero rwa miliyari 7 z’Amadolari, ari ikintu Abaturage ba Ghana bagomba kurushaho guha agaciro.

Yagize ati: “ Byari n’ingenzi kuri njye kuba mu Bushinwa ngo ngaragaze agaciro duha iyi mibanire, n’ubushobozi iyi mibanire ifite mu gutera inkunga izamuka ry’ubukungu bwa Ghana ,”

president

Perezida Addo yakomeje abwira abaturage be baba mu Rwanda ko bashyize umukono ku masezerano y’inkunga ya miliyari 2$ y’imishinga itandukanye, ariko ababwira ko kugirango iyo mishinga izagerweho bazabigiramo uruhare.

participants

Yakomeje avuga ariko ko intumbero ya Ghana akomeza gusubiramo ari uko bifuza Ghana izabasha kwibeshaho nta nkunga ivuye hanze.

Ni ku nshuro yakabiri perezida wa Ghana agendereye u Rwanda nyuma y’aho we n’abandi bayobozi ba Afurika bagera muri 40 bahuriye mu Rwanda baje gushyira umukono ku masezerano yashyizeho Isoko Rusange rya Afurika muri Werurwe muri uyu mwaka wa 2018.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *