Diamond aravugwaho kuba ari mu rukundo na Oprah

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Diamond Platnumz aravugwaho ko ashobora kuba ari mu rukundo n’umukinnyi wa filimi muri Tanzaniya, Irene Uwoya uzwi nka Oprah wahoze ari umugore wa Katauti.

Ibi bitangiye guhwihwiswa nyuma yaho Diamond ashyiriye hanze ifoto ya Irene  Uwoya ku rukuta rwe rwa Instagram gusa ntiyagira ubutumwa ayandikaho (caption).

Capture 1
Ifoto ya Oprah yashyizwe kui instagram na Diamond

Nk’uko ifoto ivuga byinshi, benshi  mu bakurikira  uyu muhanzi batanze ibitekerezo bavuga ko usanzwe ari umugabo we, Dogo Janja uzwi nka Janjaro ashobora kubihomberamo.

Umwe muri aba, Jennifer Pius yagize ati” Dusobanurire muvandi kuko dusigaye twibaza ibibazo bitagira ibisubizo”

Maskini Jr. yagize ati” Kuba umusitari ukagira n’amahoro,rongora umugore usa na se.  Ubu ndabona Janjaro byagukomeranye”

Shabban 255 yanenzee iki gikorwa cya Diamond avuga ko bidakwiriye gushyira hanze ifoto y’umugore w’undi mugabo.

Ati” Watangiye witoboza amazuru nyuma wambara imikufi,ushyiraho imisatsi y’abagore. Reka ibyo by’ubuturage. Gushyira hanze ifoto y’umugore w’undi mugabo ni ubuturage”

Ubusanzwe nta mubano udasanzwe uri hagati ya Diamond na Uwoya. Mu minsi mike ishize nibwo Diamond ubwo yaganiraga na Wasafi TV yavuze ko muri iyi minsi nta mukunzi afite.

Ni nyuma yaho byifashe nabi hagati ye n’uwo babyaranye, Hamisa Mobetto amushinja hushaka kumuroga.

Ku ruhande rwa Oprah ntitwavuga ko byifashe neza we na Dogo Janja nyuma yaho atangarije Millardayo TV ko adashobora guhora ashoreranye n’umugabo we kandi ko asanga akunda iby’ubusa.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *