Umuraperikazi Cardi B yaraye yibasiye mugenzi we Nicki Minaj, basanzwe bafitanye beef, amutuka ibitutsi bikomeye ndetse anamutera rumwe mu nkweto yari yambaye ubwo bahuriraga mu birori bya New York Fashion Week Party.
Uyu muhanzikazi Cardi B ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu, itariki 07 Nzeri nibwo yatangije intambara mu buryo bweruye ku muraperikazikazi Nicki Minaj ashinja kumugendaho, kumwibasira mu ndirimbo ze (diss), aho yagize ati: “ Narakuretse urandissinga, narakuretse urambeshyera..ariko iyo uzanye umwana wanjye uba uhisemo kugira ibyo umvugaho nk’umumama. kuvuga ku bushobozi bwanjye bwo kwita ku mukobwa wanjye ni igihe intego zose zanze .”
Cardi B yakomeje avuga ko yakoze cyane ndetse akaba ageze kure ku buryo atareka muntu ngo akine n’ibyo yagezeho. Yakomeje avuga amagambo ateye isoni ashyira Nicki Minaj mu gatebo k’indaya avuga ko ibyo barapa Atari byo babayemo mu buzima busanzwe.

Iyi nkuru dukesha TMZ irakomeza ivuga ko abantu begereye Cardi B bavuga ko kuri uyu wa Gatanu ubwo yegeraga ameza Minaj yari yicayeho atashakaga intambara ahubwo yashakaga gushyira ku karubanda ibinyoma ngo arimo aragenda akwirakwiza.
Kera kabaye ariko Cardi yaje gukuramo urukweto rutukura yari yambaye yajyanishije dore ko yari yambaye umutuku arutera Nicki Minaj.
Biravugwa ko muri ibi birori bya New York Fashion Week Party Cardi B na Nicki Minaj bombi babyitabiriye, Nicki akaba yari yicaye ku meza ye n’abo bari kumwe ubwo Cardi B yagiraga gutya agasatira ayo meza yabo n’umujinya w’umuranduranzuzi.
Biravugwa ko Cardi B yari atangiye kugira ati: “Reka nkubwire ikintu kimwe” ubwo yegeraga Nicki Minaj ariko abashinzwe umutekano we bakamwitambika.
Cardi B ariko ntiyashizwe yahise akuramo urukweto yari yambaye arutera Nicki Minaj kubw’ibyago bye n’amahirwe ya Nicki Minaj aramuhusha.
Ku ruhande rwa Nicki Minaj, TMZ iravuga ko yamenye ko yari atuje nta kunyeganyega, mu gihe nyuma y’akanya gato Cardi B yahise aherekezwa n’abashinzwe umutekano agasohoka mu nyubako yaberagamo ibi birori yambaye urukweto rumwe.


