Nyuma y’ igihe kitari gito gishize umuhanzi Abdoul Makanyaga amaze atagaragara muri muzika arahakana ko atigeze ahagarika uyu mwuga avuga ko wamugejeje kuri byinshi.
Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Bwiza.com ku murongo wa telefoni , Makanyaga yavuze ko amaze iminsi yibanda ku kibazo cyo gusana inzu ze zasenywe n’ Ibiza byabaye muri Mata no muri Gicurasi 2018.
Dukomoje ku nkuru ivuga ko yaba yararetse gucuranga bitewe n’ umuhanzi bakorana wamututse ko ari umunyagitugu(Dictateur) akoresheje telefoni ngendanwa, yagize ati” Ntabwo nigeze ndeka muzika kandi nta nubwo nabikomeje cyane kuko uwo muhanzi yantutse abitewe n’ agacupa, ariko na none nahaye abacuranzi banjye igihano cy’ amezi 2 kugira ngo bamenye icyo nari mbamariye bityo basubire ku murongo ”.
Nubwo bimeze bityo, Abdoul Makanyaga yakomeje adutangariza ko amaze iminsi avugurura imikorere y’ itsinda rye rya muzika mu rwego rwo kwitegura igitaramo ateganya kuzagirira ku Mugabane wa Amerika mu gihugu cya Canada aho yatumiwe mu Ugushyingo 2018.
Tumubajije uburyo ari kwitegura iki gikorwa , Makanyaga yadutangarije ko amaze iminsi yitoza n’ itsinda ry’ abahanzi bashya bakuze , bazi icyo gukora ndetse bafite na discipline.
Aha twagize amatsiko yo kumubaza niba abahanzi bari basanzwe bakorana bazirukanwa , agira ati” Birumvikana ko iyo habaye kuvugurura imikorere ibyo ntibyabura ariko na none abo twakoranye neza nta kibazo tuzakomezanya urugendo ”.
Makanyaga ni umuntu ki?
Makanyaga yavukiye I Huye mu Majyepfo y’u Rwanda mu 1947, ahitwa i Ngoma atangira muzika muri 1967 ubwo yawigaga.
Mu mwaka w’ I 1972 nibwo yinjiye muri Orchestre Les Copains yakoreraga muri St Andre kugeza muri 1977 abari bagize iri tsinda baje gutandukana bashinga Orchestre yiswe Camps Kigali ari nayo Abdoul Makanyaga yakomerejemo.
Bitewe n’ umwuka utari mwiza aho muri Orchestre Camps Kigali abahanzi batari bacye bahise bayivamo bitewe ni uko batashoboraga kugendera ku matwara n’ amategeko ya gisirikare.
Mu mwaka wa 1986, Makanyaga yaje gushinga Orchestre Inkumburwa nayo bigeze muri 1991 bitewe ni uko intambara yo kubohoza u Rwanda yari yaratangiye umwuka waje kuba mubi Inkumburwa zirasenyuka.
Kuva mu mwaka wa 1991 kugeza muri 1995 , Makanyaga yakoraga muzika bucece bitewe n’ amateka ya politiki y’ igihugu ariko aza gushinga Orchestre yitwaga IRANGIRA nayo ntiyatsinze kuko yahise isenyuka bitewe n’uko abari bayigize barwaniraga izina gusa.
Ibi bibazo byose rero nibyo byatumye Abdoul Makanyaga afata umwanzuro wo gukora muzika ku giti cye ashinga itsinda yiyitiriye (Makanyaga BAND).
Gaston Rwaka/Bwiza.com


