Komisiyo yashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye gukora iperereza ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu Burundi, yashyize hanze raporo ku wa 5 Nzeri 2018, ishinja Perezida Nkurunziza hamwe n’Imbonerakure guhohotera bamwe mu baturage cyane cyane abatavuga rumwe na Leta.
Nyuma y’iri yaporo yashyiriwe hanze i Geneve mu Busuwisi, ndetse n’imiryango imwe iharanira Uburenganzira bwa muntu ikagenda ibishimangira ku mbuga nkoranyambaga, bamwe mu bayobozi b’u Burundi bakomeje kubihakana bivuye inyuma.
Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri Perezidansi, Willy Nyamitwe yahakanye ibishinjwa sebuja hamwe n’Imbonerakure, agira ati “Ibimenyetso bibogamye by’ibinyoma bya COI ku Burundi, ejo Franà§oise Hampson yatangaje ko Pierre Nkurunziza yakoresheje ijambo (Inyenzi; cockroach) mu mbwirwaruhame ye y’urwango, Ni inzobere cyangwa ni Abanyabufindo,…”.
Nyamitwe atangaza ko iyi komisiyo yahimbiye Perezida wabo Nkurunziza, ikamushyira ku mutwe amagambo ngo atigeze avuga. Amb. Albert Shingiro uhagarariye u Burundi muri Loni na we arahakana iby’iyi komisiyo, ishinja Nkurunziza n’Imbonerakure byo guhutaza uburenganzira bwa bamwe mu barundi.
Minisitiri ufite mu nshingano Uburenganzira bw’ikiremwamuntu, Martin Nibyabandi, avuga ko iyi raporo nta kindi igamije uretse gutesha umutwe Leta y’u Burundi.
Ati “Ino raporo nta kuri kurimo ariko irerekano ko igamije gushaka ibyatuma inzego z’ubuyobozi z’u Burundi zishyuha mu mutwe, uyu niwe mukuru w’igihu kuva u Burundi bwabaho wagerageje kwigisha urukundo mu moko yose,…”.
Kuva mu mwaka wa 2015, Leta y’u Burundi yagiye itungwa agatoki, ko ihohotera abatavuga rumwe nayo, ibashumurije urubyiruko rw’Imbonerakure, ndetse n’abayobozi bagakoresha amagambo y’u rwango mu mbwirwaruhame zabo, gusa Leta ikaba hari ibyo yagiye ihakana yivuye inyuma.

