Uganda: Abasaga 100 barasaba ingurane y’ubutaka bwabo bwagiye ku ruhande rw’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Abaturage basaga 100 mu Karere ka Rukiga ahitwa Kamwezi mu gihugu cya Uganda, barasaba guverinoma kubaha ingurane  y’ubutaka bwabo bavuga ko bwagiye ku Rwanda ubwo habaga kongera kugaragaza imbibi z’ibihugu byombi mu gikorwa cyabaye muri Werurwe 2014 ababishinzwe bagashinga izindi mbago zigaragaza aho ibihugu byombi bigabanira.

Abari gusaba guverinoma kugira icyo ikora, barimo uwahoze ari umunyamabanga wa leta ushinzwe kwegurira abikorera bimwe mu bikorwa bya leta, Manzi Tumubweine, uvuga ko umurongo mushya w’umupaka wigijwe imbere muri Uganda ho hafi matero 100 uvuye aho uwasizwe n’abakoloni wari uri. Baravuga ko imirima yabo n’imyaka yabo ubu bibarizwa mu Rwanda.

Abaturage ba Kamwezi banavuga ko imbibi za kera unyuze ku Mugezi wa Kizinga uturutse aho uhurira n’Uruzi rwa Kakitumba kuri ubu byibereye ku ruhande rw’u Rwanda nk’uko iyi nkuru dukesha ikinyamakuru, Daily Monitor ikomeza ivuga.

Igikorwa cyo kongera kugaragaza imbago zigaragaza aho ibihugu byombi bigabanira cyatewe inkunga Afurika Yunze Ubumwe cyahagaritswe muri Nzeri 2015 bitewe n’imbogamizi z’ibikoresho ariko cyongera gusubukurwa muri Gashyantare muri uyu mwaka.

Ibibazo abaturage babaza ubuyobozi

Mu bibazo bibazo bitandukanye banyujije mu ibaruwa bashyikirije minisitiri ushinzwe ubutaka n’imiturire mu nshingano ze kuwa 10 Gicurasi, harimo kumenya impamvu yo kongera gusuzuma imipaka, Impamvu ubutaka bwa Uganda ngo bwigarurirwa buri gihe, Impamvu abaturage batuye ku mupaka batabimenyeshejwe mbere y’uko iki gikorwa bise ko gihindura ubuzima gitangira,  ukuntu abari bafite ubutaka bwagiye ku ruhande rw’u Rwanda, ngo bari bamazemo imyaka hafi 100 bazabugeraho bakanabukoresha, kumenya niba abaturage bari bafite ingo kuri ubu butaka bagiye kuba Abanyarwanda, niba ari byo bizakorwa mu buhe buryo, n’ibindi.

Abaturage bakomeje banabaza ukuntu abatazifuza kuba Abanyarwanda bazahabwa ingurane ku butaka bwabo n’imitungo yabo irimo, igihe bazahabwa n’iyo ngurane na cyane ko ngo hatabayeho kubarura cyangwa niba hazabarurwa ibyasenywe.

Tumubweine avuga ko nta gisubizo na kimwe minisitiri yabahaye kuva bamugezaho ibibazo byabo, ariko ngo babwiwe ko ikibazo cyabo cyamenyeshejwe komiseri ushinzwe ibijyanye no gukora amakarita agaragaza ahantu muri iyi minisiteri ishinzwe ubutaka ariko akaba ntacyo arasubiza.

Ubusanzwe kugenzura aho imbibi z’ibihugu ziherereye bikorwa n’abayobozi baturutse mu bihugu byombi, aho muri iki gikorwa u Rwanda rwari ruhagarariwe n’itsinda riyobowe na Eugene Ngoga, mu gihe irya Uganda ryari riyobowe na John Vianney Lutaaya.

Iki gikorwa kiba kigamije gukuraho amakimbirane ashingiye ku butaka ajya aba mu baturage baturiye umupaka uhuza ibihugu by’ibituranyi. Bwana Ngoga akavuga ko imbago za kera zarimbuwe n’abantu bibwiraga ko izi mbago zabaga zirimo merikire (mercury) cyangwa andi mabuye y’agaciro.

Uyu komiseri ushinzwe amakarita ndangahantu witwa Wilson Ogalo avugana na Daily Monoitor ariko yashimangiye ko iki gikorwa cyakorewe ku birometero 200 by’umurongo umurongo ugabanya u Rwanda na Uganda kigamije kugaragaza aho ibihugu bigabanira mu rwego rwo korohereza ubuyobozi no gukuraho amakimbirane yo ku mipaka.

Yakomeje avuga ko mu gihe abaturage bisanze ku ruhande rw’igihugu iki cyangwa ikindi nta ngurane iyo ari yo yose ibaho, ariko avuga ko abantu bazakomeza kugira ubutaka bwabo aho buzaba buherereye bijyanye n’amategeko y’igihugu igice cy’ubutaka cyagiyeho. Ogalo we yanemeje ko abaturage bo ku mupaka wa Uganda n’u Rwanda babimenyeshejwe, ko kuvuga ko batabibwiwe ari ukubeshya.

Nubwo Chairman wa Kamwezi, Tedson Niwagaba,  yemeranya na Ogalo ko koko babimenyeshejwe, arabaza ukuntu umurongo ugabanya ibihugu byombi winjiye imbere cyane muri Uganda hafi metero 100.

Umuyobozi w’Akarere ka Rukiga, Emmy Ngabirano, we yavuze ko nta mpamvu ya byacitse ihari nta kintu kibyihishe inyuma, asobanura ko nubwo hano hari ubutaka bwa Uganda bwagiye ku ruhande rw’u Rwanda, hari ibiturage bitatu noneho by’u Rwanda ari byo; Bweya, Ryeru na Rugarama kuri ubu biri muri Uganda.

Uyu yakomeje asaba ahubwo ubufatanye mu gihe abayobozi bagerageza gukemura ibibazo by’imipaka ndetse yibutsa ko hari Abagande bo muri Kamwezi bari basanzwe bafite imirima y’imyaka mu Rwanda na mbere yo kongera kugaragaza imbago.

Yakomeje avuga ko Abanyarwanda benshi bafite abagore muri Kamwezi mu karere ka Rukiga kimwe n’Abagande b’aha Kamwezi basanzwe bafite abagore mu Rwanda. Ati: “Mureke imibanire ya gicuti ikomeze mu gihe abayobozi bakemura ibibazo by’imipaka.”

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *