Uganda: Abanyamahanga 2 birukanwe bashinjwa gutegura izamuka rya Bobi Wine ku butegetsi

Sangiza iyi nkuru

Abanyamahanga babiri, Umunyamerikakazi n’Umunyakanadakazi, bashinjwa gutegura gushyira ku butegetsi Depite Robert Kyagulanyi (Bobi Wine) birukanwe muri Uganda.

Umwe muri aba, Anne Whitehead, umunyamwuga mu bijyanye n’itumanaho aherutse gusubira muri Canada iwabo ku gitutu cy’inzego z’umutekano.

Mu kiganiro yahaye Chimpreports, Anne Whitehead  we yavuze ko yari akeneye akaruhuko kuko yari amaze igihe atabonana n’umuryango we kandi yari akeneye akaruhuko.

Uyu ariko nyuma yaje kwemera ko yashyizweho igitutu kinshi gifitanye isano na politiki kubera Hon Bobi Wine kandi nyamara ngo atarakoranye nawe igihe kirekire kubw’ibyo akaba yumva yari akwiye gufata igihe ari ahandi hatari muri Uganda.

Ni mu gihe Whitehead ngo yari impuguke mu itumanaho wa Bobi Wine ariko akaba yari aherutse kuva kuri aka kazi ku mpamvu zitamenyekanye.

Usibye uyu, iki kinyamakuru cyamenye ko uwitwa Jackie Wolfson nawe wari uherutse gushinjwa gushyigikira Bobi Wine, nawe yavuye muri Uganda.

Wolfson akaba yarahagurukiye ku Kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Entebbe kuwa Gatandatu ninjoro yerekeza I New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Idosiye yakwirakwijwe ikaba ivuga ko  inshingano Wolfson yari afite zarimo gukuraho Bobi Wine isura y’ibirara, gutegura ubutumwa burushaho gukangura urubyiruko, gutuma arushaho kugaragara ku mbuga nkoranyambaga, gutuma ashyigikira imigambi yo gufasha abaturage, kumwegereza abaterankunga b’ingenzi hanze ya Uganda no kumutegurira gutangiza umutwe wa politiki.

Ibi bikaba byaraje nyuma y’aho Perezida Museveni atangarije ko ateganya kugeza ijambo ku gihugu aho yateganyaga kuvuga ku cyo yise kwivanga mu bibazo bya Uganda kw’amahanga.

Muri iri jambo yagejeje ku banyagihugu kuri iki Cyumweru, yagize ati: “ Ni ubuhe bwenge burenze mufite bwo gutekereza ko mushobora kumva neza ikibazo kiri mu nzu yanjye kurusha twe abayirimo. Niba hari ikibazo mu nzu yacu, twe abayibamo tuzagikemura. Mugume hanze. Ni n’amakosa mu migirire kubera ko abo hanze badashobora kugira amakuru ahagije ku kibazo kiri ahandi .”

Amakuru yagiye akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga akaba avuga ko Whitehead na Wolfson bakoranaga mu mushinga wa Bobi Wine.

Ku ruhande rwe ariko, Whitehead avuga ko atigeze ahura na Wolfson, ahubwo ko bose bari bibasiwe na poropaganda imwe azi ko iri kumubeshyera.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *