OTAN ihangayikishijwe bikomeye n’imyitozo karundura y’u Burusiya yahuriyemo ingabo zisaga 300,000

Sangiza iyi nkuru

Ingabo z’u Burusiya kuri uyu wa Kabiri, itariki 11 Nzeri zatangiye imyitozo ya gisirikare ngarukamwaka yiswe Vostok-2018, aho guhera kuri iyi tariki  kugeza ku itariki 15 Nzeri abasirikare hafi 300,000 b’Abarusiya, ingabo 3,000 z’u Bushinwa ndetse na zimwe mu ngabo z’Aba-mongoles zihurira muri iyi myitozo bivugwa igiye guhuriramo ingabo zikubye inshuro 2 izari mu bikorwa nk’ibi biheruka gukorwa hakiriho Repubulika Zunze Ubumwe z’Abasoviyete mu myaka 35 ishize. Ibihugu bigize umuryango wa Otan bikaba bihangayikishijwe n’iyi myitozo.

Mu mwaka ushize wa 2017 habaye igikorwa nk’iki kiswe Zapad-2017 ariko gihuriramo ingabo 13,000 gusa z’u Burusiya na Bielorusses. Iyi myitozo ubwayo nk’uko byatangajwe n’umunyamakuru wa RFI I Buruseli, Pierre Benazet, ngo nayo ubwayo yari yahangayikishije bikomeye OTAN by’umwihariko igihugu cya Pologne n’ibihugu byo mu majyaruguru y’u Burayi (pays baltes) ari byo; Estonia, Latvia, na Lithuania, kubera ko iyo myitozo yaberaga ku miryango yabyo.

Mur uyu mwaka, iyi myitozo ya Vostok-2018 ngo irabera mu bice byegereye uburasirazuba bw’u Burayi hafi ya Alaska, OTAN ikaba itangaza ko iryamiye amajanja.

U Burusiya na NATO byari byasubukuye inama z’imbonekarimwe z’Akanama ka NATO n’u Burusiya (NATO-Russia Council), mu byo gashinzwe harimo guhana amakuru ku bikorwa by’imyitozo y’ingenzi iba iteganywa. Abashinzwe ibibazo bya gisirikare muri ambasade z’ibihugu bibarizwa muri OTAN I Moscow ngo bakaba baranahawe ubutumire bwo kujya ahabera iyi myitozo yatangiye nk’indorerezi.

ob ffe1bd 5b968efa488c7b31158b4567

Biravugwa ko iyi myitozo igisirikare cy’u Burusiya cyatangiye, kizaba kirimo ingabo hafi 300,000, indege zisaga 1000, zirimo za kajugujugu na za drones, ibimodoka by’intamba by’imitamenwa bigera ku bihumbi 36,000, amato y’intambara agera kuri 80, ariko ngo agashya karimo n’ubwitabire bw’igisirikare cy’u Bushinwa muri iyi myitozo.

U Bushinwa n’u Burusiya byari byarakoze imyitozo ya gisirikare ihuriweho mu bihe byashize, ariko itari kuri uru rwego. U Burusiya nk’igihugu cyahejwe n’uburengerazuba ngo kikaba gishaka inshuti nshya, ariko ngo iyi myitozo ya Vostok-2018 inagamije kwereka amahanga ubuhangange bw’igisirikare cy’u Burusiya n’ibikoresho byacyo.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *