Abana basaga icumi bo mu mudugudu umwe wa Kamazuru, bava ku ishuri baboneza mu muhanda gusabiriza abahisi n’abagenzi mu mujyi wa Muhanga, cyane cyane i Kabgayi. Ubukene, ubupfubyi, amakimbirane mu miryango n’ibindi bivugwa nka zimwe mu mpamvu zitera aba bana kugana umuhanda.
Ni mu mugoroba w’akabwibwi, imbere ya Katedrali Immaculate Virgini i Kabgayi. Abana babiri babonye abasore batatu n’inkumi batambuka baza babasanga, bagira bati “wadufunguriye”, kumbe ntibamenya ko abo ari abanyamakuru. Umuhungu umwe na wa mukobwa barisaka bisangamo ibiceri bahereza aba bana ngo bagabane, ariko baboneraho umwanya wo kubaganiriza.
Mu binyoma byinshi aba bana bazi, batanga amazina atari ayabo, babeshya amazina y’ababyeyi n’ababarera; ariko umwanzuro ubaye ko mu gitondo ku munsi ukurikiraho aba banyamakuru babasura iwabo mu miryango. Abanyamakuru ntibategereje ko izuba rirasa, bayiraye ku kababa ngo badasanga abana bagiye ku ishuri cyangwa ababyeyi bagiye mu mirimo.
Umudugudu wa Kamazuru, uri ahirengeye Kabgayi, mu kagari ka Kavumu, umurenge wa Nyamabuye. Mu miryango iwutuye, abanyamakuru basanzemo abana bagera ku icumi bajya gusabiriza nimugoroba bavuye ku ishuri. Impamvu ni ubupfubyi, ubukene, amakimbirane, uburwayi; ariko hari n’aho bamwe mu babyeyi bavuga ko ari uburara bw’abana b’ubu.
Ubukene ubupfubyi, n’uburwayi : Umwe mu bana wasanzwe ku muhanda, arerwa na Mukamugema Sylvia w’imyaka 45. Abarera ari abana babiri b’imfubyi biyongera kuri batanu yibyariye ubwe, bose bakaba barindwi. Abo bana avuga ko ubuyobozi buzi ko abarera ariko ntabona ubufasha. Atunzwe no gukora ibiraka birimo guhinga no gukora ubuyede, ariko ari mu cyiciro cya gatatu.
Abo bana babiri bafite imyaka 9 na 12, ni aba Mugwaneza Josephine witabye Imana, akaba yari amubereye nyina wabo. Umugabo bita ko ari se ngo yarabihakanye, nawe ni umukanishi mu mujyi wa Muhanga.
Mukamugema ati, “ aba bana nta mituelle bagira, ntibagira imyenda yishuri kandi iyi nzu mbamo si iyanjye ni iy’umuryango. Mfite icyangombwa cy’uko mbarera, kiriho kashi y’akagari, ndabaza ngo ubuyobozi bumfashe bakambwira ko banyibagiwe. Nzeyimana Onesphore ni we wasangiraga na nyina w’aba bana mu tubari, kera yajyaga ampa igihumbi cy’isukari, akaboherereza biswi, none ubu yaravuze ngo ntabazi, ntacyo nkimubaza. Nasabye guhindurirwa icyiciro, Mugunga (uwari umuyobozi ku murenge wa Nyamabuye)aravuga ngo tuzarinda dupfa tuganya ngo duhindurirwe ibyiciro”.
Undi mwana ufatwa nk’uyoboye iryo tsinda, afite imyaka 11 ariko aracyari mu mwaka wa mbere w’amashuri abanza. Nyina umubyara arwara indwara y’igicuri, ku buryo mu maso afite inkovu nini cyane, kubera gushya mu maso. Bombi batunzwe na Mukankundiye Fusica ufite imyaka irenga 65.
Uyu mukecuru wita ku mwana we n’umwuzukuru, agira ati, “ uyu mwana natangiye kumuhana afite imya itatu. Yacaga munsi y’urugi akagenda. Akajya i Kabgayi mu baganga n’abihayimana kugabuza, kandi mu rugo dufite ibishyimbo n’ibijumba. Nyina ni ikimuga, umwana yarananiye, dore ubu aba ari mu mwaka wa kane none ari mu wa mbere. Agera mu rugo saa tatu z’ijoro, turara twicaye tumutegereje, twamugaburira akanga. Mu gitondo agenda tukiryamye, agakubita urugi ngo poo, akaba aragiye”.
Amakimbirane : Nubwo afite ababyeyi bombi, uyu mwana we azira amakimbirane y’iwabo mu rugo. Afite imyaka umunani, ariko abana na nyina gusa. Ugeze mu rugo rwabo biboneka ko ntacyo rubuzi, ariko se umubyara yarabataye. Avuga ko ari mwene Murekezi Antoine Tayeri ngo wabataye aha Kamazuru akinjira undi mugore ahitwa Cyanza. Ni hagati ya Mbare na Mbuye, mu rugabano rw’uturere twa Muhanga na Ruhango.
Mu buhamya bw’uyu mwana, avuga ko se yabataye akaba aza aje kwishyuza amazu; kandi ngo umugore yinjiye ajya aza kubakubitira ku ishuri.
Umwana ati “papa aba i Mbare, aza aje kwishyuza amazu ye, agatwara amafaranga. Iyi nzu n’iriya ni ize [yerekana inzu y’ubucuruzi aha Kamazuru]. Umugore papa yashatse duhurira mu misa akankubita nkakizwa n’abahungu be bakuru. Aba ancyurira ngo kuko bampaye umugabane munini. Cyakora abahungu be barandengera, barankunda, niyo duhuye mfite umusatsi baranyogoshesha, ushaka kunkubita ni nyina”.
Uburara bw’abana: Ku bwa Mukantaganzwa Liberatha, urera umwe mu bana abanyamakuru basanze ku muhanda akabeshya umwirondoro, ngo umwuzukuru we w’imyaka 11 ntacyo aba yabuze mu rugo, kujya gusabiriza ni uburara bw’abana b’iki gihe. Nyina w’umwana ni Yamuragiye Jacqueline, ngo yibera mu kazi i Kigali, naho se ntazwi.
Agira ati, “mu gitondo mutekera igikoma, nkamugurira umugati w’ijana, saa sita agasanga ibiryo byahiye akarya. Nta kintu abuze muri uru rugo, niwe mwana nsigaranye, niwe nkorera wenyine nta wundi. Ntabuze umwenda wo kwambara, ntabuze isabune. Amafaranga asabiriza ntayo ageza hano”.
Akomeza agira ati, “ Ntawe ubura icyo areresha umwana, ba nyina naba nyirarume nabareze nca incuro, ariko nta wigeze agera ku muhanda. Ubu umuntu yakora ubuyede bwa 1500 abana bakaburara?
Ni uburara bw’abana b’inaha, benshi bajya ku muhanda ariko ntacyo baba babuze iwabo, ni ugusebesha ababyeyi”.
Umwe mu babyeyi nawe avuga ko abana babyiruka bigira uturara, nubwo harimo bamwe bafite ibibazo bakeneye gufashwa. Avugamo nk’uw’imfubyi n’ufite nyina w’umurwayi ngo bakeneye gukorerwa ubuvugizi.
Abana bamwe bavuga ko amafaranga bakura ku muhanda bayashyira ababyeyi babo, nubwo abenshi ari abavuga ko bayagura amandazi n’imineke.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice avuga ko iki kibazo batari bakizi, bityo bakaba bagiye kugikurikirana, ati “Ntabwo twari tukizi, ubwo mubitubwiye turagikurikirana, ingamba ni ukuvugana n’ababyeyi, kuko baba babafite,…”.
Akomeza avuga ko mu cyaro abana baba bafite uturimo bakora tubarinda kuzerera, turimo gutashya, kuvoma n’utundi two mu rugo, kuba aba b’i Muhanga bava kwiga bakajya gusabiriza, avuga ko biteye impungenge ko n’ishuri bazarita. Ati “Turavugana n’ababyeyi n’ubuyobozi bubegereye, dufatirane kuko batangiye ubu basabiriza n’ishuri bazageraho bakarireka”.

Karegeya Jean Baptiste/ Bwiza.com


