Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) kuri uyu wa kabiri rwatangaje ko imirimo yarwo izakomeza nta mpungenge nyuma y’aho Leta Zunze Ubumwe za Amerika zitereye ubwoba abacamanza barwo bashaka gukurikirana Abanyamerika bashinjwa ibyaha by’intambara muri Afghanistan.
Ibihugu by’u Bufaransa n’u Budage nabyo byagaragaje ko bishyigikiye ICC nyuma y’aho umujyanama wa perezida Donald Trump, John Bolton avugiye ko kuri bo Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwa ICC rusa nk’urwapfuye.
“ ICC nk’urukiko rw’ubutabera izakomeza gukora akazi kayo idaciwe intege, bijyanye n’amahame n’igitekerezo rusange cy’uko amategeko ari yo ya mbere ”, ibi akaba ari ibyatangajwe n’uru rukiko mu itangazo rwashyize ahagaragara.
Uru rukiko rukomeza ruvuga ko rwagaragarijwe gushyigikirwa n’ibihugu bigera ku 123 birugize ndetse n’izindi leta kongeraho imiryango Mpuzamahanga na sosiyete sivile.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bufaransa yavuze ko u Bufaransa ndetse n’ibihugu bigize E.U bishyigikiye ICC haba mu nkunga y’amafaranga ndetse n’iy’imikoranire. Yakomeje avuga ko uru rukiko rugomba gukora akazi karwo rutabangamiwe, mu bwisanzure kandi mu buryo butabogama.
Naho minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Budage kuri twitter yavuze ko bashyigikiye akazi ka ICC by’umwihariko kuri ubu yokejwe igitutu nk’uko iyi nkuru dukesha AFP ikomeza ivuga.
Kuri uyu wa Mbere ushize nibwo uyu mujyanama wa perezida Trump, John Bolton, yakangishije guta muri yombi no guhana abayobozi ba ICC baziha gushinja ibyaha Abanyamerika bakoreye muri Afghanistan ibyaha by’intambara.
Yavuze ko uru rukiko batarwizera kandi ari ikibazo gikomeye kuri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Israel n’ibindi bihugu by’inshuti, aho yanakomoje ku busabe bwa Palestina bw’uko abayobozi ba Israel bakwiye guhanwa na ICC kubera guhonyora uburenganzira bwa muntu.
Ati: “ Urukiko niruramuka rutugenzeho twebwe, Israel cyangwa inshuti za Amerika, ntabwo tuzicara ngo turebere ,”
Leta Zunze Ubumwe za Amerika zikaba ziteganya gufatira ibihano by’ubukungu no gushinja ibyaha abayobozi ba ICC nibaramuka bashatse kugira Umunyamerika bakurikirana.
Aha akaba yaragize ati: “ Ntituzafatanya na ICC. Nta bufasha tuzaha ICC kandi kandi rwose ntituzajya muri ICC. Tuzareka ICC ipfe ku giti cyayo….ariko n’ubundi ICC yamaze gupfa kuri twe .”
Iguhugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ntikigeze gishyira umukono ku masezerano ya Roma yashinze Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha (ICC) mu 2002 rukagira icyicaro I La Haye mu Buholandi. Uru rukiko rukaba rwarahawe inshingano zo gukurikirana ibyaha mpuzamahanga nka jenoside, ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu.
Ibihugu byinshi byo muri Afurika ariko byagiye binenga uru rukiko birushinja kubonera Abanyafurika kuko mu bantu rukunze gukurikirana higanjemo Abanyafurika, ibintu benshi bumvaga bikwiye guhinduka.


