Nyamasheke: Bamaze imyaka 7 biruka ku ngurane z’ibyabo byangijwe n’ikorwa ry’amashanyarazi

Sangiza iyi nkuru

Abaturage 38 b’utugari tune tw’umurenge wa Shangi mu karere ka Nyamasheke, bavuga ko bamaze imyaka 7 bishyuza ingurane z’ibyabo byangijwe n’ikorwa ry’amashanyarazi Bushenge-Mugera, amaso akaba yaraheze mu kirere,bagashinja akarere intege nke mu kubishyuriza amafaranga yabo, bakanashinja REG kubasiragiza.

Nk’uko bamwe muri bo babitangarije Bwiza.com, ngo ubwo  aya mashanyarazi yageraga mu murenge wabo wa Shangi muri 2011,abatuye utugari twa Nyamugari,Mataba,Burimba na Mugera muri uyu murenge,bangirijwe byinshi birimo ibiti bisanzwe n’iby’imbuto ziribwa, urutoki n’indi myaka yari ibatunze, bizezwa kwishyurwa vuba,ndetse na Perezida wa Repubulika yajya aza muri aka karere bashaka kubaza ikibazo cyabo bagacecekeshwa ngo bigiye gutungana,yagenda bigasubira bigasinzirizwa.

Banavuga ko bamwe muri bo bigiriye ku cyicaro cya REG i Kigali bakabwirwa gusubira iwabo ko bigiye gutungana, bataha n’ubundi bagategereza bagaheba, babaza ku karere bakabwirwa ko barimo babikurikirana ntibikemuke bagakomeza gukena, bakibaza ikibura ngo bahabwe amafaranga yabo, dore ko muri bo hari n’abavuga ko uku kwangirizwa ibyabo kwabashyize mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe kandi bari bifashije.

Rugemintwaza  Cycien utuye mu mudugudu wa Rubayi,akagari ka Burimba, yabwiye Bwiza.com ko  babanje gusabwa ibyangombwa by’ubutaka bakabitanga, basabwa konti bashyirirwa ho amafaranga barazitanga,bamwe muri bo barishyurwa ariko ngo hishyurwa umwe umwe,abandi bahera mu gihirahiro.

Yagize ati “Njye numva dutegereje Nyakubahwa perezida wa Repubulika, Paul Kagame, naza  tuzamugezaho akababaro kacu,  akayatwishyuriza kandi bazavuga ko tubareze, nyamara nkanjye banyangirije ibifite agaciro k’amafaranga 141.032 y’icyo gihe, iyo nyagura inka iba ibyaye nyinshi nkaba nifashije kuko ibiti byinshi n’insina  41 za kijyambere  batemye byari bintunze,ariko ubu ndi mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe kandi narabaga mu cya 3,kuko bansize iheruheru.’’

Yakomeje agira ati “nageze ubwo ntwika udufaranga tundi nabonaga ngasiga abana 8 ntacyo barya nkajya I Kigali muri REG kuyabaza bakanderega ngo ningende urutonde rwacu rurahari bagiye kuyarekura, twasubira  ku karere bakatubwira ngo baracyabikurikirana tubura uwaturenganura. Bazabikurikirana kugeza ryari? Icyabananiye ni iki ko batakitubwira n’akarere ntikagire ubushake bwo ku twishyuriza kandi kabizi?’’

Umuyobozi w’aka karere Kamari Aimé Fabien,yabwiye Bwiza.com ko iki kibazo kizwi kandi koko kirambiranye,gikwiye kuva mu nzira, ariko ko bakibakorera ubuvugizi ngo bahabwe ibyabo,bakaba bategereje urutonde REG izabaha ngo bamenye abishyuwe n’abatishyuwe.

Ati “ni ikibazo koko kimaze imyaka myinshi kandi gikwiye gukemurwa kikava mu nzira abaturage bakarenganurwa, ariko duhora tubibabariza, uko tubajije tukabwirwa ko bitararangira, uyahawe na we ntitubimenye abatayahawe akaba ari bo bakomeza kubaza, ubu dutegereje urutonde REG izaduha ngo tumenye abishyuwe n’abasigaye batarishyurwa na bo bishyurwe.’’

Aba baturage banavuga ko bafite impungenge z’uko, aho kugira ngo bishyurwe ahubwo REG igaruka ikabatemera  ibindi biti ikabangiriza n’indi myaka bimwe ntibinandikwe, hakaba hari n’abangirijwe ibyabo nyuma ngo basanga hatagomba kunyuzwa ayo mashanyarazi bayanyuza ahandi, bose ngo nta n’uza kubahumuriza nibura ngo ababwire iherezo ryabyo.

Meya Kamari Aimé Fabien na we asanga ikibazo cyaba baturage kirambiranye gikwiye gukemuka vuba.
Meya Kamari Aimé Fabien na we asanga ikibazo cy’aba baturage kirambiranye gikwiye gukemuka vuba

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *