Uganda: Abagore babiri bafatiwe mu nteko ishinga amategeko bamaze gukuramo inda

Sangiza iyi nkuru

Umucamanza mu gihugu cya Uganda kuri uyu wa gatanu yashinje abagore babiri kugambanira gukuriramo inda mu nyubako y’Inteko ishinga Amategeko bahita boherezwa muri Gereza ya Luzira.

Abo bagore ni uwitwa Phiona Natumanya, umukozi ushinzwe isuku mu Nteko Ishinga Amategeko ndetse n’umuvandimwe we Evas Kyasimiire. Aba ariko barahakana akagambane mu gukora icyaha gikabije no gukuramo inda nk’uko iyi nkuru dukesha Chimpreports ikomeza ivuga.

Ubushinjacyaha buyobowe na Lydia Batiibwe bwasobanuye ko kuwa 01 Nzeri, Kyasimire kuri imwe mu nyubako z’inteko ishinga amategeko, mu biro bifite numero 3.12, mu buryo bunyuranyije n’amategeko yafashe imiti gakondo akagerageza gukuramo inda. Bikavugwa ko Kyasimire utuye Mwitanzigye y’Iburasirazuba, mu Karere ka Kakumiro, ngo yari yagiye kureba mukuru we ukora ku Nteko ishinga amategeko ibijyanye n’amasuku (claner).

Ubushinjacyaha bwakomeje buvuga ko nyuma yo gukora icyo gikorwa kitemewe n’amategeko, umwana yavuye mu nda Kyasimire akamujugunya mu kebo gashyirwamo imyanda, aho undi mukozi ushinzwe isuku yabibonye akabimenyesha abashinzwe umutekano ku nteko bikaba ngombwa ko bata muri yombi abo bavandimwe babiri.

Iyi nkuru ivuga ko Kyasiimire yasanzwe mu cyumba numero 3.12 yihishe arimo kuvirirana.

Mu gihe iperereza kuri iki kibazo rikomeje, aba bagore bagumishijwe muri gereza kugeza kuwa 27 Nzeri, aho bazasubira mu rukiko.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *