Abanyamusambira basabwe ubufatanye mu gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza

Sangiza iyi nkuru

Aya ni amwe mu magambo agize ubutumwa Nyakubahwa  Guverineri Madame Mureshyankwano Marie Rose yagejeje ku Banya Musambira, mu ruzinduko yagiriyeyo, aho yari aherekejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, Madame Kayitesi Alice, abayobozi batandukanye mu nzego z’ibanze n’iz’umutekano kuwa Kabiri ushize, italiki 11 Nzeri 2018.

Mu ijambo rye ry’ikaze, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi, madame Kayitesi Alice, yagaragaje ibyishimo Abanya Kamonyi batewe no kuba Nyakubahwa Guverineri, mu Turere twose n’Imirenge yose igize iyi Ntara yahisemo Umurenge wa Musambira, Akagari ka Cyambwe, aho yagaragaje ko Abanya Musambira n’abanya Kamonyi bishimiye uru rugendo.

Ahawe ikaze kugira ngo aganirize abari bateraniye aho, Guverineri ntiyashidikanyije kubashimira kubera ubwitabire bagaragaje mu matora aherutse kuba, aho mu mwaka ushize bitoreye Perezida wa Repubulika, ndetse na vuba bakaba baherutse kwitorera intumwa za rubanda zisobanutse, ibi bikaba bishimangira uruhare rwabo mu miyoborere myiza y’igihugu.

Yabasabye gufatanya n’ubuyobozi mu guhangana no kurandura burundu, ibibazo bibangamiye imibereho myiza y’abaturage, bikigaragara hirya no hino mu midugudu, aho yabasabye kwita by’umwihariko ku isuku, kwihutira kwishyura ubwisungane mu kwivuza, kwirinda kubana n’amatungo, ndetse anakangurira imiryango ko buri muryango ukwiye kugira ubwiherero.

Yakomeje kandi abibutsa ko, uburezi ari inking ikomeye mu iterambere, bityo ko abana badakwiye kuvutswa ubu burenganzira ku mpamvu iyo ari yo yose, Nyakubahwa Giverineri kandi yabasabye kurangwa n’umurava, gukunda umurimo no gutoza abato kwirinda ibiyobyabwenge.

Nyuma y’izi mpanuro, Guverineri Mureshyankwano, afatanyije n’izindi nzego z’ubuyobozi bakemuye ibibazo by’abaturage, inama isozwa abaturage bishimiye uku guhura kw’ingirakamaro.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *