Umuhanzi Joseph Mayanja uzwi nka Dr Jose Chameleone yamaze gutanda n’umugore we Daniella Atim Mayanja nyuma y’imyaka icumi babana.
Jose Chameleone ni we wafashe iya mbere abinyujije ku mbuga nkoranyambaga kuri uyu wa 16 Nzeri 2018, atangaza ko atandukane na Daniella avuga ko arambiwe guhora agerageza kubungabunga umubano wabo ariko akabona nta gihinduka.
Uyu muhanzi abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebbok yagize ati” Buri kintu kigira iherezo, sinabaye mwiza nk’uko byakagombye, ni iki kindi dukeneye? Imana yaduhaye umugisha,iradukunda kandi izahora ihatubereye. Abantu b’injiji bumva ko ibi ari nko kwimenyekanisha. Batange ibitekerezo by’ubugoryi. Kuri twe tuzi ibyo turi kunyuramo, birahagije, dukeneye kubaho birenze ukwikunda”

Chameleone kandi yoboneyeho akanya ko kwifuriza umugore we Daniella ishya n’ihirwe.
Ati” Imana iguhe umugisha Daniella,ntacyo nakora kirenze ibyo mfite. Ibigwari ni byo bizakubwira ko wari buri kimwe gusa birahagije. Nkwifurije ibyiza. Umutima urababaye ariko bigomba kurangira hafashwe icyemezo.
Bitandukanye no mu minsi ishize, iki cyemezo cyo gutandukana kwabo bacyumvikanyeho bombi.
Umubano w’aba bombi watangiye kuzamo agatotsi mu myaka ine ishize, Daniella ashinja Chameleone kumutoteza, kumukorera iyicarubozo no gushaka kumwica.
Umwaka ushinze nibwo Daniella yandikiye urukiko asaba gatanya, avuga ko atagishoboye kwihanganira kubana nawe. Icyo gihe Chameleone yanditse kuri Facebook ko akunda Daniella byimazeyo, batazatandukana.
Nyuma Daniella yaje gusaba urukiko guhagarika ikirego, agaragaza ko habaye ukwiyunga, bemeranya ko bagiye gukomeza kubana mu mahoro.

Jose Chameleone na Daniella Atim bari bamaranye imyaka icumi babana. Imana yabahaye urubyaro rw’abana batanu harimo n’uwari umaze amezi abiri avutse witwa Xara.



