Inzego z’umutekano zakwiye imishwaro zishaka impeta Wiz Khalifa yahaye Amber Rose

Sangiza iyi nkuru

Inzego z’umutekano Leta ya Los Angeres muri Amerika zakwiye imishwaro zijagajaga umujyi mu rwego rwo gushaka impeta  umuraperi Wiz Khalifa yahaye Amber Rose imyaka itandatu ishize.

Polisi nk’uko inkuru dukesha TMZ ibivuga, ikomeje gushakisha iyi mpeta nyuma yaho Amber Rose ayishyikirije ikirego kuwa Kane w’icyumweru gishize avuga ko impeta ye yaburiwe irengero.

Muri iki kirego, Amber Rose yavuze ko yabuze iyi mpeta ubwo yajyaga kuyireba aho ayibika nyuma y’ukwezi kose atayica iryera.

Inzego z’umutekano zemezako iyi mpeta Wiz Khalifa yahaye Amber Rose mu mwaka wa 2012 ifite agaciro ka 132,000,000 Frw.

0914 amber rose ring getty 3
Impeta ihenze Wiz Khalifa yahaye Amber Rose

Gusa ngo igikomeje kugorana muri iki gikorwa cyo gusaka ni uburyo mu rugo kwa Amber Rose hahora urujya n’uruza rw’abantu  bityo bikaba bigoye kumenya igihe cya nyacyo iyi  mpeta yaba yaraburiye.

Kuri ubu Amber Rose ari  mu gahinda yatewe n’ibura ry’iyi mpeta kuko ngo yateganyaga kuyiha umwana yabyaranye na Wiz Khalifa ari we Sebastian.

Amber DishNation
Wiz Khalifa, Amber Rose n’umwana wabo, Sebastian

Wiz Khalifa na Amber Rose batandukanye mu mwaka wa 2014 nyuma yaho Amber Rose yashinjaga Wiz Kumuca inyuma.

220

 

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *