Uwahoze ari umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, CSP Gashagaza Hubert yitabye Imana, ariko icyo yaba yazize ntikiramenyakana.
CSP Gashagaza Hubert yitabye Imana mu ijoro ryakeye ryo ku wa Mbere tariki ya 17 Nzeri 2018, asanzwe mu modoka atagihumeka, urupfu rwe rukaba rwafashwe nko kuba yahotowe.
Umuvugizi w’Urwego Rushinzwe Ubugenzacyaha RIB, Supt Modeste Mbabazi yemeje iby’aya makuru, atangariza RT ko Rtd CSP Gashagaza yasanzwe mu modoka adahumeka aho yari atuye i Ndera mu karere ka Gasabo, umujyi wa Kigali, ngo akaba yishwe n’abantu bataramenyekana.
Hubert Gashagaza yamenyekanye cyane mu gihe yari Umuvugizi wa Polisi y’igihugu mu Ntara y’Amajyepfo, icyo gihe akaba yari anakuriye Ubugenzacyaha bwa Polisi (CID) muri iyo Ntara igizwe n’uturere umunani.
Nk’umupolisi Mukuru w’u Rwanda wari inararibonye mu Bugenzacyaha, CSP Hubert Gashagaza yanabaye Umuyobozi mu gashami gashinzwe Ubugenzacyaha n’Iperereza mu Ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zakoreraga muri Centrafrique, u Rwana narwo rukaba rwari rufiteyo Ingabo n’Abapolisi. Hari hashize igihe gito asezerewe muri polisi cy’u Rwanda agiye mu kiruhuko cy’izabukuru.


