Mu nyandiko zashyizwe ahagaragara kuri uyu wa gatatu tariki 16 Werurwe, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi(FIFA) ryashinjije Afurika y’Epfo kuba yaraguze Igikombe cy’Isi cyahabereye mu 2010 kuri miliyoni 10 z’Amadolari, mu gihe hari hashize amezi 9 Abanyafurika y’epfo basobanuye aho ayo mafaranga yagiye.
Miliyoni 10 $ za ruswa zatanzwe kugirango Afurika y’Epfo ishyigikirwe ngo izakire Igikombe cy’Isi cya 2010 nk’uko FIFA yashi9njije iki gihugu, afurika y’Epfo nayo ikaba yemera ko yasohoye izo miliyoni ariko Atari mu rwego rwa ruswa ahubwo ngo yari impano y’iterambere yahawe diaspora yo muri Caraibes.
Nk’uko impapuro zishinja iki gihugu z’ubutabera bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Kamena 2015 zabigaragaje, ngo ayo mafaranga yahawe impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru muri Amerika ya Ruguru, iyo Hagati na Caraibes ngo Afurika y’Epfo izabone amajwi 3 y’aya mashyirahamwe nk’uko RFI dukesha iyi nkuru ivuga.
“Ni gute byaba kugura amajwi ?”, uwo ni perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika y’Epfo akaba na perezida wa komite ishinzwe gutegura Igikombe cy’Isi, Danny Jordan. Aya mafaranga bivugwa ko yatanzwe mu 2008 nyuma y’imyaka 4 Afurika y’Epfo itoranyijwe ngo izakire iki gikombe.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



