Leta ya Congo/Kinshasa yateye utwatsi abahoze muri FDLR bakeneye ibiganiro n’u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Mu gihe Leta ya Congo Kinshasa itangaza ko mu mpera z’ukwezi kwa Cumi hazafungwa inkambi zicumbikiwemo by’agateganyo abahoze ari abarwanyi ba FDLR n’imiryango yabo, bamwe bifuza ko habanza kubaho ibiganiro na Leta y’u Rwanda, igitekerezo iya Congo Kinshasa ivuga ko ititayeho.

Izi nkambi zirimo abantu 850, ni 200 bahoze ari abarwanyi ba FDLR n’imiryango yabo igizwe na 650, bahacumbikiwe kuva mu 2014, bakaba basabwa gutaha mu Rwanda bitarenze ku wa 20 Ukwakira 2018. Ku neza cyangwa se ku ngufu.

Umuvugizi wabo, Faustin Mugisha agira ati “badutangarije ko Monusco iteganya guhagarika ibikorwa byayo byose hano mu nkambi, ndetse ko ntacyo izongera kudufasha, muri uyu mwaka ubwo twakiraga itsinda ry’abayobozi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo , CIRGL, SADC ndetse na Monusco, twabwiwe ko tugomba gutaha iwacu nta zindi mpamvu twitwaje, ndetse ngo tutanitaye ku mutekano wacu kabone n’ubwo waba ari uwo mu Rwanda”.

Nk’uko radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) ibitangaza, ngo Mugisha ahangayikishijwe n’umutekano wabo mu gihe baba bageze mu Rwanda, aha akaba ariho ahera avuga ko hakabanje kubaho ibiganiro na Leta y’u Rwanda.

Leta ya Kinshasa yahise itera utwatsi iby’iki gitekerezo, ihamya ko umutekano wabo wizewe mu Rwanda. Umuvugizi wa Leta ya Congo/Kinshasa, Lambert Mende, yagize ati “icy’ingenzi, ni uko tugomba kumenya ko bari mu mahoro, kuri iyo ngingo igihugu cy’igituranyi cyacu u Rwanda, twizeye ko bazabarindira umutekano, ibyo birahagije, amateka y’ibiganiro ntacyo aturebaho”.

Abarwanyi ba FDLR bagiye bataha mu Rwanda, barakiriwe, barahugurwa ndetse baranatuzwa abandi bagasubira mu miryango yabo bakaba babayeho mu mahoro, ibi akaba aribyo Mende ashingiraho amara impungenge n’abandi ko nibagera mu Rwanda bazatekana.

 

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *