Ingabo za Uganda zitambitse umugambi w’igihugu cya Kenya wo kwigarurira Ikirwa cya Migingo kiri mu Kiyaga cya Victoria ibihugu byombi bimaze imyaka igera ku 10 biharanira kucyegukana.
Ikirwa cya Migingo kitanafite hegitari y’ubugari ugisangaho abarobyi bava muri Kenya, Uganda na Tanzania bakibaho bitewe n’amafi menshi aba ahari ava mu ruzi rwa Nil.
Bwana Gideon Ochanga, wari mu itsinda ry’abadepite ba Kenya bagiye muri Uganda mu ntangiriro z’iki cyumweru kureba uko amakimbirane yo kuri iki kirwa ateye. Ni nyuma y’aho abarobyi bakomoka muri Kenya batangarije ko abategetsi ba Uganda barimo barabatoteza.
Mu cyumweru gishize nk’uko iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ikomeza ivuga, abatuye mu birwa bya Bukooli basabye igihugu cya Uganda gukura abasirikare bayo mu Kiyaga cya Victoria hafi y’ibyo birwa. Aba bashinja ingabo za Uganda gutoteza no gufata kinyamanswa Abanyakenya bambuka mu bwato mu mazi y’Ikiyaga cya Victoria.
Iki kibazo cyashyikirijwe perezida w’inteko ishinga amategeko ya Uganda , Rebecca Kadaga, mu nama yari yitabiriwe n’abandi badepite bo mu gihugu cya Kenya.

Hon. Rebecca Kadaga yemeje ko babonye ibirego ku bintu bitandukanye birimo ko abasirikare barinda imbibe zo mu mazi za Uganda binjira mu mazi ya Kenya, bagakubita Abanyakenya bari mu gice cy’Ikiyaga cya Victoria kiri kuri Kenya.
Abanyakenya bakaba basaba ko imbibi mu mazi y’Ikiyaga cya Victoria zagaragazwa neza mu rwego rwo kwirinda ko ibi bihugu bya Uganda na Kenya bikomeza kwiyitirira ikirwa cya Migingo.


