RDC: Inyeshyamba 2 za Mai-Mai ziciwe mu mirwano yazihuje na FARDC

Sangiza iyi nkuru

Inyeshyamba2 zo mu mutwe wa Mai-Mai kuri uyu wa gatanu, itariki 21 Nzeri ziciwe mu gitero ku ngabo za leta, FARDC, mu Mujyi wa Butembo muri Kivu y’Amajyaruguru, aho sosiyete sivile ivuga ko n’abaturage bakomerekejwe n’amasasu.

Izo nyeshyamba zagabye igitero ku kigo cya gisirikare cya Rughenda, mu Karere ka Bulengera, bitera ubwoba abatuye Butembo bose mu gihe bizihizaga Umunsi Mpuzaahanga w’Amahoro nk’uko bitangazwa n’umuhuzabikorwa wa sosiyete sivile, Van Germain Katsiwa.

Uyu akaba ahamagarira abaturage kujya bagaragaza ikintu babonye kidasanzwe mu rwego rwo gutuma ingabo za leta zirwanya abitwaje intwaro babagabaho ibitero.

Biravugwa ko izi nyeshyamba zagabye iki gitero ku kigo cya gisirikare zigiye kubohoza bagenzi bazo bagera kuri batandatu bafashwe bambaye ubusa bitwaje intwaro gakondo bakajya gufungirwa mu kigo cya gisirikare cya Rughenda.

Radio Okapi dukesha iyi nkuru irasoza ivuga ko itabashije  kubona umuyobozi muri FARDC ngo agire icyo avuga kuri aya makuru, mu gihe ariko ku rundi ruhande ngo ituze ryagarutse mu mujyi wa Butembo mu masaha ya nyuma ya saa sita.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *