Rwamagana: Minisitiri yasabye abayobozi gufasha abaturage guhindura imyumvire no gusobanukirwa gahunda za Leta

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ikoranabuhanga n’itumanaho n’imboni ya guverinoma kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Nzeri 2018 ubwo yasozaga umwiherero w’iminsi ibiri  w’abagize inama njyanama y’Akarere ka Rwamagana yibukije abayobozi n’izindi nzego zirimo abanyamadini ko bafite inshingano zo guhindura imyumvire y’abaturage kugirango Akarere ka Rwamagana gakomeze kwesa imihigo no gufasha abaturage kugira ubuzima bwiza

Minisitiri Rurangirwa asanga abayobozi bafite inshingano zo gufasha umuturage kumva neza gahunda za Leta no kumva icyo zigamije kugeza ku baturage .

Aragira ati “ Buri wese ufite aho ahurira n’umuturage harimo abayobozi b’inzego za Leta ,abayobozi b’amadini n’amatorero,yagira uruhare mu guhindura imyumvire y’umuturage,bityo umuturage agasobanukirwa gahunda za Leta n’icyo zigamije kumugezaho, ndagirango mbasabe  ntituzarare ahubwo dukore cyane kandi duharanire guteza imbere imibereho myiza y’abaturage  kuburyo ubabonye abona ko hari intambwe bateye .”

DntHDevWkAAzxIt

Minisitiri Rurangirwa yakomeje asaba ko umwanya wa mbere akarere ka Rwamagana kabonye bagomba guharanira kuzongera kuwegukana ku nshuro ya 3.

Yagize ati ” kuba uwa mbere inshuro ebyiri zikurikiranya nibyo kwishimira ariko bizaba byiza ari uko uyu mwanya tuwugumanye ku nshuro ya gatatu ibi birashoboka mu gihe uwaba agifite intege nke yakwiminjiramo agafu  twese tukabigiramo uruhare ,gukorera hamwe birakenerwa mu nzego zose niyo mpamvu nkanjye nk’imboni y’akarere  mbasezeranyije ubuvugizi bwose bushoboka kugirango amahirwe dufite tuyabyaze umusaruro kandi twese imihigo twahize uyu mwaka 2017/2018 .”

Kuwa Gatanu tariki 21 Nzeri ubwo yatangizaga umwiherero w’abajyanama, Kabagamba Wilson, perezida wa njyanama y’Akarere ka Rwamagana yavuze ko umwiherero wateguwe mu rwego rwo kwisuzuma no kureba niba abaturage ibyo bakorerwa aribyo bifuza.

Yagize ati “ Uyu mwiherero ugamije ibintu bibiri aribyo :kwitekerezaho nk’abagize inama njyanama y’Akarere ka Rwamagana tukareba aho tugeze dushyira mu bikorwa ibyo twemereye abaturage b’akarere kacu no gufata ingamba ku bikwiye kunozwa,muri ibi biganiro turareba ibyo dukora tubikora dute ? ese abo tuba dukorera babyishimira gute? tukareba ni ibihe twanoza kugirango umusaruro uzamuke cyane, hanyuma ingamba tuzifatire hamwe ku nyungu z’abo tuyobora .”

DntKjkEWwAUisuy

Abajyanama bishimiye imyanzuro yavuye mu mwiherero bamazemo iminsi 2 ndetse bizera ko ingamba zafatiwe mu mwiherero zizagira uruhare mu kwihutisha iterambere ry’abaturage

Kabagamba Godfroid uhagarariye urubyiruko mu nama njyanama yabwiye Bwiza.com ko urubyiruko rwishimiye ingamba zafashwe ndetse ko biteguye kuzishyira mu bikorwa kandi ko hari imishinga yatekerejwe kugirango ifashe guteza imbere urubyiruko.

Yagize ati “ Twishimiye ko hari imishinga izafasha urubyiruko ,hari nko kubaka TVT hafi y’agakiriro izafasha urubyiruko kumenya imyuga bitume babona akazi ,hari n’ibigo bibiri bizubakwa by’ikitegererezo bizafasha urubyiruko kubona amakuru bakeneye azajya abafasha kwiteza imbere ,natwe twasinye imihigo imbere y’umuyobozi w’akarere ,twijeje ubuyobozi bw’akarere ko tuzayihigura ijana ku ijana ,mu mwaka ushize twagize umwanya mwiza kuko twaje ku mwanya 5 uyu mwaka turashaka kuzaza ku mwanya wa mbere mu mihigo y’urubyiruko ,twizeye ko tuzabigeraho ku bufatanye n’izindi nzego kuko twiyemeje gukorera hamwe .”

DntII3DWwAMjlSF

Muri uwo mwiherero hahembwe ababaye indashyikirwa mu kwesa imihigo 2017/2018. Umurenge wa Muhazi niwo wabaye uwa mbere n’amanota 90.4% ku mwanya wa kabiri haje Umurenge wa Gishari n’amanota 88.9% ku mwanya wa gatatu haje Umurenge wa Musha n’amanota 86.9% umurenge wa nyuma ni uwa Rubona n’amanota 76.6%.

Imyanzuro 26 yafatiwe mu mwiherero izafasha abaturage n’abayobozi kwesa imihigo no kugeza iterambere rirambye ku baturage batuye mu Karere ka Rwamagana .

 

Justin Ngabonziza

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *