Abanyarwanda ngo baba baramba kurusha Abanyakenya nyuma yo kuvumbura icyo inzobere zita amabanga y’imibereho myiza. Muri Kenya icyizere cy’ubuzima ni imyaka 63, mu gihe muri Uganda na Tanzania ari imyaka 62, naho mu Rwanda icyizere cy’ubuzima kigeze ku myaka 65.
Mu murongo ngenderwaho w’ahazaza h’ubuzima muri Afurika watangijwe I Nairobi kuri uyu wa Kane ushize, itariki 20 Nzeri, inzobere zavuze ko Afurika ibura amahirwe makeya ngo igere ku buzima burambye kandi bwiza bw’abaturage bayo nk’ahandi hasigaye ku isi.
Uyu murongo ngenderwaho cyangwa se Roadmap, mu ndimi z’amahanga, yateguwe na The Lancet Commission, ku hazaza h’ubuzima muri Afurika yo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, ugaragaza ibihugu bifite ingamba zikomeye zo kwirinda ibyorezo bigatuma bigira abaturage bafite ubuzima bwiza butuma banaramba.
Iyo roadmap iteganya ko mu 2030 Abanyafurika bose bazaba bafite ubuzima bwiza kandi burebure, igaragaza ko nko mu Rwanda 2/3 by’abaturage bose bafite ubwiherero bwiza, bakaraba intoki kandi baba ahantu hasukuye ugereranyije na 1/3 cy’abaturage ba Kenya.
Nubwo U Rwanda, rufite umuganga umwe ku baturage 20,000, abana bose bavutse babasha gukingirwa, mu gihe Kenya ifite abaganga bakubye inshuro 3 abo mu Rwanda igifite 1/3 cy’abana batabasha kubona inkingo.
Iyi nkuru dukesha ikinyamakuru The Standard cyo muri Kenya isoza ivuga ko iki gihugu cyashoye akayabo k’amafaranga mu kubaka ibikorwaremezo n’ikoranabuhanga, ariko kigihura n’ingurane z’ibyibanze mu buzima, nk’aho 70,000 by’abantu byandura sida buri mwaka.
Umuyobozi w’akanama gashinzwe kurwanya ubwandu bwa sida, Dr Nduku Kilonzo, avuga ko bafite impungenge zikomeye z’ubwiyongere bw’ubwandu bushya bwa sida nyamara hatangwa amafaranga menshi mu kuvura no ku miti.


