Mu gihe abaturage bo mu bihugu bikennye bakomeje guhangayikishwa n’ ibibazo by’ ingutu birimo n’ inzara , umuhanzi Tiken Jah Fakoly, asanga abaperezida bo mu bihugu by’Afurika babayeho mu buzima bwiza (bwa gikire) kurusha bagenzi babo bo mu bihugu biteye imbere.
Mu kiganiro na France 24 ku gicamunsi cyo kuwa 23 Nzeli 2018, I Paris , Tiken Jah Fakoli, ukomoka mu gihugu cya Ivory Coast , yashimangiye ko Afurika idashobora gutera imbere mu gihe ikomeje kuyoborwa n’ abanyagitugu baharanira inyungu zabo bwite.
Ati” Mfite inzozi zikomeye zinyereka ko buri gihugu cya Afurika gikeneye ikindi kugira ngo twese hamwe tugere aheza ,ibyo bikazitwa Leta Zunze Ubumwe Za Afurika”.
Uyu mucuranzi w’ icyamamare mu njyana ya Reggae yongeye gushimangira kandi ko bitumvikana uburyo abaperezida ba Afurika batunze amafaranga menshi kurusha bagenzi babo bo mu bihugu byateye imbere”.
Aha yagize ati” Birantangaza iyo mbonye uburyo Perezida Macron ayobora igihugu gikomeye ariko akabaho mu buzima bworoshye ariko wareba abaperezida bo muri Afurika bayobora ibihugu bifite abaturage barya ku bw’ amahirwe bidagadura bikabije!”.
Ibi bitekerezo bya Tiken Jah Fakoli ukomeje guharanira uburengenzira bw’ abimukira yashimangiye ko urugamba rwo kubohora Afurika rukomeje ubwo yasuraga abahanzi bahungiye mu Bufaransa i paris.
Ku Izina bwite Moussa Doumbia, Tiken Jah Fakoly wavutse muri 1968 amaze gukora albums zigera kuri 20 hafi ya zose zamagana ubukoloni ndetse zinashishikariza umwirabura kwigenga by’ ukuri.
“African Revolution”,”Mangecratie”,” Cours d’ Histoire”,”Francafrique”, “L’ Africain” ni zimwe mu ndirimbo z’ uyu muhanzi zikomeje guca ibintu mu bitaramo bitandukanye akorera ku mugabane w’ I Burayi ahanini mu Bufaransa, mu Bwongereza ndetse no mu Buholandi.
Gaston Rwaka/Bwiza.com


