Abaturage bishe inzoka ipfana n’umukoloneri wahise yirasa

Sangiza iyi nkuru

Col Eyong Tambong Ebot yiyahuye mu buryo budasobanutse mu gace ka Bamenda mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru ya Cameroun, ubwo abaturage bari bamaze kwica inzoka nini muri aka gace.

Ubwo inzoka yicwaga n’abaturage, Koloneri yari mu biro ku nkambi ya gisirikare y’i Bamenda. Iyo nzoka yo ikaba yariciwe mu biro abaturage bafatiraho ibyangombwa bitandukanye.

Nk’uko ikinyamakuru Afrikmag kibitangaza, ngo  Col Eyong Tambong Ebot wari Ushinzwe ingabo muri aka gace yiyahuye yirashe. Ngo yinjiye mu biro akora uko umuco ubiteganya ariyahura, abasirikare bari ku burinzi ngo bumva isasu rirashwe mu biro bye biruka batabaye basanga amaze kwirasa mu mutwe.

Nyuma y’urupfu rwe hatangijwe iperereza rikorwa n’abajandarume. Abaturage bo muri Bamenda bagatangaza ko hagomba kuba hari isano ryari hagati y’iyo nzoka n’uwo musirikare, iperereza rikaba ari cyo ryibanzeho harebwa ukuri kurimo kujyanye n’umuco wo muri ako gace.

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *