Ruhunde: Abaturage badafite ubwiherero bahawe iminsi 10 yo kuba babwubatse
Ubwo yasuraga Umurenge wa Ruhunde uherereye mu Karere ka Burera Kuwa Kane ushize, itariki ya 20 Nzeri 2018, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abaturage bo muri uwo Murenge basigaye batagira ubwiherero kuba barangije kubwubaka mu gihe kitarenze iminsi icumi. Mu butumwa yagejeje ku baturage b’Umurenge wa Ruhunde, Guverineri Gatabazi yavuze ko […]
Ibintu 10 ushobora kuba utari uzi kuri Gen Kale Kayihura
Gen Kayihura ni umwe mu basirikare bakomeye ba Uganda by’umwihariko akaba umutoni kuri Perezida Museveni, ubu afungishije ijisho ku byaha aregwa birimo no gushimuta Abanyarwanda baba muri Uganda. 1.Amazina ye yose ni Edward Kalekezi Kayihura Muhwezi, akaba azwi ku izina rya Kale Kayihura, ni umuhungu wa Johnston komuluyange kalekezi na Catherine Mukarwamo. 2.Kayihura yavutse ku […]
Abaturage bishe inzoka ipfana n’umukoloneri wahise yirasa
Col Eyong Tambong Ebot yiyahuye mu buryo budasobanutse mu gace ka Bamenda mu Burengerazuba bw’Amajyaruguru ya Cameroun, ubwo abaturage bari bamaze kwica inzoka nini muri aka gace. Ubwo inzoka yicwaga n’abaturage, Koloneri yari mu biro ku nkambi ya gisirikare y’i Bamenda. Iyo nzoka yo ikaba yariciwe mu biro abaturage bafatiraho ibyangombwa bitandukanye. Nk’uko ikinyamakuru Afrikmag […]
Indaya 8 zacucuye umusaza ukomoka muri Ethiopia ajya kurega yambaye ishuka
Igipolisi cya Kampala muri Uganda cyataye muri yombi abakobwa bigurisha 8 bashinjwa kwiba umugabo ukomoka muri Ethiopia bakamucucura ntibamusigire n’umwenda wo kwambara nyuma yo kumwinjirana mu icumbi (lodge) iri kuri William Street. Biravugwa ko aba bakobwa bamutwaye Amadolari 700, Amashilingi, telephone yo mu bwoko bwa iPhone ndetse n’ibindi bintu. Uwahohotewe akaba ari umugabo w’imyaka 60 […]
Nick Cannon yeruriye Kanye West ku bijyanye na Kim Kadarshian
Umukinnyi wa filimi Nick Cannon yatangaje ko Kanye West adakwiriye kumwigisha ibyo adakwiriye kuvuga cyangwa kutavuga k’umugore we Kim Kadarshian. Ibi ni nyuma yaho Kanye West avuze ko uyu mugabo adakwiriye kugira icyo avuga ku mugore we. Mu gusubiza, Nick Cannon nk’uko TMZ ibitangaza, Cannon yagize ati” Ntukambwire ibyo nkwiye kuvuga cyangwa ibyo ntakwiye kuvuga […]
Rusizi: Barasaba RAB gukora ubushakashatsi ku ndwara z’ibihingwa zikomeje gutubya umusaruro
Abaturage b’umurenge wa Mururu mu karere ka Rusizi bavuga ko hari zimwe mu ndwara z’ibihingwa zisa n’izabaye akarande  kandi zibasira imyaka beza cyane, hakaba n’izindi ziza hato na hato zaterwa imiti zikaba nk’izigabanutse,bakifuza ko hakorwa ubushakashatsi bwimbitse kuri izi ndwara,ikibazo cyazo kigakemurwa burundu. Mu kiganiro na Bwiza.com ubwo uyu murenge watangirizwagamo igihembwe cy’ihinga 2019 A […]
Ingabire Victoire aravuga ko yiteguye gusubira muri gereza
Umunyapolitiki Ingabire Victoire, umuyobozi w’ishyaka FDU-Inkingi ritemewe n’amategeko y’u Rwanda, yatangaje ko yiteguye gusubira muri gereza mu rugamba rwe rwo guharanira uburenganzira bwa muntu n’ubwo kuvuga icyo umuntu atekereza. Ingabire Victoire ni umwe mu bantu basaga 2000 baherutse gufungurwa bahawe imbabazi na perezida w’u Rwanda, Paul Kagame. Imbabazi Ingabire Victoire avuga ko atigeze asaba kugirango […]
Umuhanzikazi Rihanna yagizwe ambasaderi wa Barbados
Umuririmbyi Rihanna yavuze ko adashobora “kwishima birenze” uko ameze ubu nyuma yo kongera kugirwa uhagarariye leta ya Barbados. Ku wa kane ni bwo Rihanna – ubusanzwe izina rye ryose uko ryakabaye rikaba ari Robyn Rihanna Fenty – yagizwe “Ambasaderi udasanzwe” n’iki gihugu cye cy’amavuko. Mu kazi ke gashya, ashinzwe kumenyekanisha uburezi, ubukerarugendo n’ishoramari. Mia Amor […]
Urubanza rwa Diane Rwigara na nyina rwasubitswe nyuma yo kwanga umwe mu bacamanza
Urukiko Rukuru kuri uyu wa Mbere, itariki 24 Nzeri rwasubitse iburanisha rya Diane Rwigara na nyina, Adeline Mukangemanyi nyuma y’aho aba bagaragarije ko batifuza umwe mu bacamanza bagombaga kubaburanisha. Nk’uko bisanzwe Diane Rwigara yageze ku rukiko ari kumwe n’umwunganizi we Me Buhuru Celestin mu gihe umubyeyi we Mukangemanyi Adeline Rwigara yari kumwe na Me Gatera […]
Tanzaniya: Telefoni yatikije ubuzima bw’abantu 196 mu mpanuka y’ubwato
Abaturage barokotse impanuka y’ubwato bwarohamye kuwa Kane w’icyumweru gishize muri Tanzaniya bavuga ko byatewe n’umushoferi wari urimo kuvugira kuri telefoni. Bamwe mu barokotse iyi mpanuka, Ruben Mpande na Ochori Burana batangangarije televiziyo y’igihugu cya Tanzaniya, TBC1 ko uwari atwaye ubu bwato yavugiraga kuri telefoni ubwo ubu bwato bwegerezaga ku nkombe y’ikiyaga cya Victoria ku kirwa […]
Abasirikare babiri ba Uganda bafatiwe muri Kenya bafite imbunda n’amasasu 185
Igihugu cya Kenya cyarekuye abasirikare babiri ba Uganda bari bafungiye  kuri station ya polisi ya Busia mu gihugu cya Kenya nyuma yo gufatwa bambutse umupaka mu buryo bunyuranyije n’amategeko banafite ibikoresho by’intambara. Irekurwa ry’aba basirikare ba UPDF rije nyuma y’amasaha y’ibiganiro mu muhezo byabaye hagati y’abashinzwe umutekano b’ibihugu byombi kuri iyi station ya polisi ya […]
Abanyamahanga barimo Abanyarwanda batunze indangamuntu za Uganda bahangayikishije abaturage
Abayobozi mu Karere k’Ikirwa ka Kalangala mu gihugu ya Uganda bagaragaje impungenge bafitiye abanyamahanga bakomeje kwinjira kuri iki kirwa kandi banafite indangamuntu za Uganda, aho benshi mu bafite izi ndangamuntu ngo ari Abanyarwanda, Abanyatanzaniya n’Abanyekongo. Willy Lugolobi, umuyobozi w’akarere ka Kalangala yavuze ko iperereza ryabo ryagaragaje ko abanyamahanga babonye indamuntu za Uganda babifashijwemo n’abayobozi b’ibiturage. […]
Ese kuba Bebe Cool yabonanye na Perezida Museveni abakunzi ba Bobi Wine barabyakira bate?
Mu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 23 Nzeri 2018, umuhanzi Moses Ssali nibwo yabonaniye na Perezida Museveni iwe mu gace ka Rwakitura, uku guhura kwabo kukaba gushobora kongera abanzi b’uyu muhanzi muri iyi minsi udakunzwe. Perezida Museveni ngo yasoje icyumweru gishize ari iwe i Rwakitura, umuhanzi Bebe Cool ngo akaba yaramusuye ari kumwe n’umuririmbyi […]
Nyamasheke: Min. Mutimura Eugène yanenze abashinzwe uburezi bakora nabi
Mu kiganiro n’abashinzwe uburezi bose mu karere ka Nyamasheke ,nyuma yo gusura amwe mu mashuri ahakorera, Minisitiri w’uburezi  Dr Mutimura Eugène  yagaragaje kunenga bikomeye bamwe mu bashinzwe uburezi mu mirenge igize aka karere n’abayobozi b’ibigo by’amashuri  barangwa n’imikorere mibi, asaba ubuyobozi bw’akarere kubakurikiranira hafi byaba ngombwa bagakurwa ku mirimo yabo. Nk’uko yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru, […]
Ntaganda Bernard ashobora gusimbura Ingabire Victoire muri gereza
“Umuntu wese wiyitirira umutwe wa politiki atawurimo cyangwa yarawirukanywemo mu buryo bukurikije amategeko agenga uwo mutwe wa politiki; aba akoze icyaha”. Ibi nibyo Ntaganda Bernard yakoze kuri uyu wa kane, tariki ya 20 Nzeri 2018. Itegeko Ngenga n° 005/2018.OL ryo ku wa 30/08/2018 rihindura Itegeko Ngenga n° 10/2013/OL ryo ku wa 11/07/2013 rigenga imitwe ya […]