Igipolisi cya Kampala muri Uganda cyataye muri yombi abakobwa bigurisha 8 bashinjwa kwiba umugabo ukomoka muri Ethiopia bakamucucura ntibamusigire n’umwenda wo kwambara nyuma yo kumwinjirana mu icumbi (lodge) iri kuri William Street.
Biravugwa ko aba bakobwa bamutwaye Amadolari 700, Amashilingi, telephone yo mu bwoko bwa iPhone ndetse n’ibindi bintu. Uwahohotewe akaba ari umugabo w’imyaka 60 witwa Tuijje Tereje Negussie.
Nk’uko byatangajwe n’umwe mu bapolisi bari mu iperereza, ASP Nduhura, ngo uyu mugabo Tereje yagiye gutanga ikirego kuri polisi yambaye ishuka yari akuye muri iyo lodge nyuma y’aho aba bakobwa bigurisha, bamwinjiranye mu cyumba cya lodge yari arimo bakamucucura bagatwara n’imyenda ye.
Iyi nkuru dukesha Spyreports iravuga ko Tereje yari yagiye gushaka indaya bararana muri iyo lodge, yagera ku ya mbere bakemeranya kujyana, ariko ngo yaje gutungurwa no kubona agatsiko k’indaya zigera kuri 7 zimwinjiranye zitangira kumukuramo imyenda ku ngufu.
Aragira ati: “ Batwaye ibintu byanjye byose byari birimo amafaranga angana n’amadolari 700 n’amashilingi 350,000 mbere yo kunsiga njyenyine muri lodge bamaze no kuyifunga .”
Nyuma yo kumwiba bakanamufungirana, Tereje yasigaye ahondagura urugi ngo bamutabare bituma abakozi ba lodge bahurura basanga yambaye ubusa bamufashisha ishuka y’igitanda cyabo ngo abone uko asohoka aho.
Igipolisi kimaze kwakira amakuru cyahise kigaba igitero ku muhanda William street gita muri yombi abakobwa 8, maze mu kubahata ibibazo ibintu hafi ya byose byari byibwe biraboneka. Bemeye ko bambuye imyenda Tereje ndetse bakanamwiba amafaranga ye.


