Mu kiganiro n’abashinzwe uburezi bose mu karere ka Nyamasheke ,nyuma yo gusura amwe mu mashuri ahakorera, Minisitiri w’uburezi Dr Mutimura Eugène yagaragaje kunenga bikomeye bamwe mu bashinzwe uburezi mu mirenge igize aka karere n’abayobozi b’ibigo by’amashuri barangwa n’imikorere mibi, asaba ubuyobozi bw’akarere kubakurikiranira hafi byaba ngombwa bagakurwa ku mirimo yabo.
Nk’uko yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru, Minisitiri w’uburezi, Dr Mutimura Eugène yavuze ko muri aka karere yahasanze ibibazo byinshi by’ingutu mu bijyanye n’uburezi nubwo hari na byinshi byiza yasanze bakora, ibi bibazo ngo bikaba biterwa n’imikorere mibi ya bamwe mu bashinzwe uburezi mu mirenge n’abayobozi b’ibigo by’amashuri bategera abarimu ngo babafashe gutunganya akazi,n’ikibazo cy’imyitwarire ya bamwe mu banyeshuri usanga idahwitse.
Mu byo avuga byamubabaje cyane agiye gukurikiranira hafi,harimo ikibazo cy’abana bata ishuri, abarisiba n’abakererwa bikabije ntibikurikiranwe uko bikwiye n’ababishinzwe, abarezi bamwe na bo basiba uko bishakiye, ibigo bimwe byashyize mudasobwa mu tubati bitazikoresha uko byakagombye, isuku nke muri amwe mu mashuri, inda zitateganijwe mu bana ndetse n’icy’umuyobozi w’ishuri mu murenge wa Nyabitekeri wahishe mudasobwa 10 , bikagaragara ko ngo yari afite umugambi wo kuzitwara akaba yasabye ko yakurikiranwa.
Ku kibazo cy’abayobozi barangwa n’imikorere mibi, Minisitiri Dr Mutimura yagize ati’’ ikindi kibazo gikomeye cyane nabonye ni abayobozi bategera abarimu,abarimu benshi barajya mu ishuri batateguye inyigisho zabo neza kubera abayobozi b’amashuri batabegera,abarimu ubwabo ugasanga ntibuzuza inshingano zabo,bigatuma abana batsindwa cyane,iki ni ikibazo gikomeye cyane tudashobora gukomeza kurebera.’’
Ku byerekeranye n’umuyobozi w’ishuri bivugwa ko yahishe mudasobwa bigakekwa ko yashoboraga no kuzitwara, Minisitiri Dr Mutimura na bwo yagize ati’’ hari n’ikibazo cy’umuyobozi w’ishuri wahishe mudasobwa 10 ngo agira ngo asuzume ko abazamu bakora neza ariko mu by’ukuri yarashakaga kuzazitwara, twasabye akarere kuzabireba neza basanga ari byo agafatirwa ibyemezo bikomeye cyane by’intangarugero kuko ubwo na bwo ni ubuyobozi bubi.’’
Minisitiri w’uburezi yasabye kandi abanyeshuri kurangwa n’imyitwarire myiza no kubaha ababarera n’ubuyobozi bwabo, asaba abashinzwe uburezi bose gukemura ibibazo byose bibangamira ireme ry’uburezi ryifuzwa,yongera gusaba akomeje gukurikirana bihagije ko icyongereza cyigishwa neza mu mashuri,abadakora inshingano zabo neza bakajya babibazwa nta gutindiganya.
Umwe mu bashinzwe uburezi mu mirenge banenzwe imikorere mibi irimo kudasura amashuri ashinzwe ngo amenye imikorere yayo anayagire inama yo kuyinoza, yabwiye Bwiza.com ko ibiganiro na Minisitiri w’uburezi bibasigiye isomo rikomeye ryo kurushaho kunoza akazi kabo, bakaba bagiye kwisubira ho bakubahiriza inama yabagiriye.
Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage,Mukamana Claudette yabwiye Bwiza.com ko abayobozi nk’aba batubahiriza inshingano zabo neza batazihanganirwa,ko bazafatirwa ibyemezo bikomeye birimo no guhagarikwa ku kazi,bakaba ngo baranabitangiye kuko hari abo baha ibihano binyuranye,bakaba bagiye kongera ingufu muri uru rwego.



