Ubwo yasuraga Umurenge wa Ruhunde uherereye mu Karere ka Burera Kuwa Kane ushize, itariki ya 20 Nzeri 2018, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Hon Gatabazi Jean Marie Vianney yasabye abaturage bo muri uwo Murenge basigaye batagira ubwiherero kuba barangije kubwubaka mu gihe kitarenze iminsi icumi.
Mu butumwa yagejeje ku baturage b’Umurenge wa Ruhunde, Guverineri Gatabazi yavuze ko atiyumvisha uburyo umuntu w’umugabo ufite imbaraga abaho atagira ubwiherero kandi azi neza ko umuntu akenera kurya akanakenera byanze bikunze kujya kwituma.
Yakomeje akebura abaturage bafite umuco mubi wo gutegereza ko Leta ari yo igomba kubakorera ibintu byose harimo no kububakira ubwiherero kandi na bo bafite imbaraga. Yagize ati, “ Ngaho namwe nimumbwire, ni gute umuntu ufite imbaraga ategereza ko ari Leta izaza kumwubakira ubwiherero ?”
Ni muri urwo rwego Guverineri Gatabazi yasabye imiryango itandatu isigaye muri uwo Murenge kuba yabwubatse mu gihe kitarenze iminsi icumi. Yasabye kandi abaturage kujya banga ko abaturanyi babo babaho badafite ubwiherero.
Akiri ku kibazo kijyanye n’isuku, Guverineri Gatabazi yasabye abaturage b’Umurenge wa Ruhunde kugira umuco w’isuku aho ari ho hose no kuyitoza abana bakiri bato. Yagize ati, “ Ndabasaba kandi kugira umuco w’isuku no kuyitoza abana bakiri bato. Mutoze abana bato kugira isuku yo ku mubiri, mubatoze gukaraba no kugirira isuku imyenda yabo, mbese mubatoze kurangwa n’isuku aho ari ho hose ”.
Mu bindi Guverineri Gatabazi yasabye abaturage b’Umurenge wa Ruhunde, harimo kubaka umuryango mwiza urangwa no gushyira hamwe k’umugabo n’umugore, kurwanya kanyanga n’ibiyobyabwenge, gukora cyane bakiteza imbere bakanateza Igihugu imbere ndetse no gutanga amafaranga ya mituweli.
Mbere yo kuganira n’abaturage b’Umurenge wa Ruhunde, Guverineri Gatabazi yifatanyije na bo mu muganda udasanzwe, aho abawitabiriye bakoze igikorwa cyo gusana umuhanda uhuza Umurenge wa Ruhunde n’Umurenge wa Cyungo wo mu Karere ka Rulindo


