Umukinnyi wa filimi Nick Cannon yatangaje ko Kanye West adakwiriye kumwigisha ibyo adakwiriye kuvuga cyangwa kutavuga k’umugore we Kim Kadarshian.
Ibi ni nyuma yaho Kanye West avuze ko uyu mugabo adakwiriye kugira icyo avuga ku mugore we.
Mu gusubiza, Nick Cannon nk’uko TMZ ibitangaza, Cannon yagize ati” Ntukambwire ibyo nkwiye kuvuga cyangwa ibyo ntakwiye kuvuga n’ubwo byaba byerekeye Kim”
Nick Cannon avuga ko akunda kandi yubaha Kanye West gusa akemeza ko kwaba ari ukwibeshya niba yumva ko yamuha amabwiriza y’ibyo yavuga.
Uyu mugabo yongeraho ko yubaha cyane umubano wa Kanye West na Kim Kadarshian bahoze bakundana gusa ngo nta zabura kugira icyo avuga kuri Kim igihe cyose bagize icyo babimubazaho.
Ni nyuma yaho Kanye West yihanangiriza Drake na Cannon ko badakwiye kuvuga, kuririmba cyangwa se kugira igitekerezo batanga k’umugore we.


