“Umuntu wese wiyitirira umutwe wa politiki atawurimo cyangwa yarawirukanywemo mu buryo bukurikije amategeko agenga uwo mutwe wa politiki; aba akoze icyaha”. Ibi nibyo Ntaganda Bernard yakoze kuri uyu wa kane, tariki ya 20 Nzeri 2018.
Itegeko Ngenga n° 005/2018.OL ryo ku wa 30/08/2018 rihindura Itegeko Ngenga n° 10/2013/OL ryo ku wa 11/07/2013 rigenga imitwe ya politiki n’abanyapolitiki, ryavuguruye zimwe mu ngingo zarimo, izindi zivanwamo, hanongerwamo izindi.
Ingingo ya 14, ivuga ku “Gushinga, kuyobora cyangwa kwiyitirira umutwe wa politiki mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Igira iti: Itegeko Ngenga n° 10/2013/OL ryo ku wa 11/07/2013 rigenga imitwe ya politiki n’abanyapolitiki ryongewemo ingingo ya 46 iteye ku buryo bukurikira:
Umuntu wese: 1 º ushinga cyangwa uyobora umutwe wa politiki mu buryo bunyuranyije n’amategeko;
2 º wiyitirira umutwe wa politiki atawurimo cyangwa yarawirukanywemo mu buryo bukurikije amategeko agenga uwo mutwe wa politiki; aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1,000,000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2,000,000 FRW), cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Ntaganda yiyitiriye PS Imberakuri yirukanwemo
Kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 21 Nzeri, Perezida w’ishyaka PS Imberakuri Mukabunani Christine yagize Ikiganiro n’abanyamakuru cyari kigamije kwitandukanya n’itangazo Ntaganda yari yaraye asohoye avuga ko Ingabire Victoire uherutse kurekurwa ku mbabazi za Perezida wa Repubulika, ashyirwaho iterabwoba.
Uyu Ntaganda wahoze muri PS Imberakuri akaryirukanwamo muri Werurwe 2010, kuwa kane yasohoye itangazo risa n’iryagarukaga ku magambo Perezida Kagame yavuze tariki 19 Nzeri ubwo yarahizaga abadepite bashya, aho yaciye amarenga ko Ingabire Victoire atitonze nubwo yarekuwe ashobora kongera gufungwa.
Muri iryo tangazo ryitiriwe PS Imberakuri, Ntaganda avuga ko ari urwango n’iterabwoba Leta iri gushyira kuri Ingabire. Mukabunani yabwiye abanyamakuru ko ishyaka rye ryitandukanyije n’itangazo rya Ntaganda ndetse ko atarivugira kandi atakiri umunyamuryango waryo.
Yavuze ko amagambo Ntaganda yakoresheje muri iryo tangazo agaragaza ko yavangiwe mu mutwe. Ati “ Uriya muntu politiki yo mu Rwanda yaramunaniye burundu ku buryo ageze aho, niba ari ukuvangirwa mu mu mutwe, ariko ibyo avuga ni ibintu bidafite urwego wabishyiraho.”
Mu itangazo Ntaganda asaba ko urubuga rwa politiki rufungurwa mu Rwanda abatavuga rumwe nayo bakagaragaza ibitekerezo byabo. Mukabunani avuga ko impamvu Ntaganda akunze kumvikana yitirira ishyaka PS Imberakuri ari uko atifuza ko ritera imbere, ngo ‘buri gihe aba ashaka ko bisenyuka.’
Iri shyaka ngo rigiye gukoresha inzira yo kumwihanangiriza, nabyanga rizicara ribiganireho barebe niba bamugeza mu nkiko. Si ubwa mbere Ntaganda asohora itangazo mu izina rya PS Imberakuri akamaganirwa kure n’ubuyobozi bwaryo bwemewe n’amategeko.
Impinduka mu itegeko rishya rigenga imitwe ya politiki
Zimwe mu ngingo zongerewemo izindi:
Ingingo ya 46: Ibihano bihabwa Umutwe wa politiki udashyikiriza ibitabo by’umutungo Urwego rw’Umuvunyi.
Ibyongewemo:
Itegeko Ngenga n° 10/2013/0L ryo ku wa 11/07/2013 rigenga imitwe ya politiki n’abanyapolitiki ryongewemo ingingo ya 46 iteye ku buryo bukurikira: “Ingingo ya 46: Ibindi bihano byo mu rwego rw’ubutegetsi bihabwa umutwe wa politiki utubahirije ibiteganywa n’iri tegeko ngenga.
“Ingingo ya 46: Gushinga, kuyobora cyangwa kwiyitirira umutwe wa politiki mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Zimwe mu ngingo zavanyweho:
Ingingo ya 41 : Urwego rushobora kurega umutwe wa politiki
Ingingo ya 43 : Isimburwa ry’Abadepite bo mu mutwe wa politiki washeshwe
Ingingo ya 55 : Imitwe ya politiki isanzwe yemewe
Karegeya Jean Baptiste/ Bwiza.com


