Ubuyobozi bwa Kaminuza y’Abadiventisiti yo muri Afurika yo hagati AUCA (Adventist University of Central Africa ), burishimira ko abayirangizamo baba barize ibikenewe ku isoko ry’umurimo, bamwe bakanarangizayo baramaze kubona akazi.
Ibi ni ibyatangajwe n’Umuyobozi wayo, Dr Roger Ruterahagusha, ku cyumweru tariki ya 23 Nzeri 2018, ubwo Kaminuza y’Abadivantisiti yo muri Afurika yo hagati yahaga impamyabumenyi z’icyiciro cya kabiri cya kaminuza 606 bayirangijemo, inatanga impamyabumenyi z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza ku bandi 58 nabo basoje amasomo yabo uyu mwaka.
Ni ku nshuro ya 24 iyi Kaminuza itanze impamyabumenyi, kuva mu mwaka wa 1984.Umuyobozi wa Kaminuza z’Abadivantisti muri Afurika y’Iburasirazuba, DR Blasious Ruguri yatangaje ko ari Kaminuza idatanga ubumenyi bwonyine, ko ahubwo inubaka ubumuntu no kuba ingirakamaro mu bandi, igendeye ku ndangagaciro za gikirirsto.
Umuyobozi w’Inama Nkuru y’Amashuri makuru na za Kaminuza, Emmanuel Muvunyi, yasabye Kaminuza ko kwimenyereza umwuga (stage) bitajya bikorwa mu mwaka wa nyuma w’amasomo gusa, ko ahubwo byajya bitangira kare, mu myaka yo hasi.
Rugwiza Eric wavuze mu izina ry’abarangije muri iyi kaminuza yagize ati: “Rwari urugamba rurerure rutoroshye, ariko turushoje dufite impamba ihagije idutegurira ahazaza hafite ireme.”
Dr Roger Ruterahagusha, Umuyobozi w’iyi Kaminuza, yavuze ko hatagize igihinduka, umwaka utaha bazatangirana na gahunda y’impamyabumenyi y’ikirenga PHD.




