Rayon sports igiye gucakirana na AS Kigali mu irushanwa ry'Agaciro

Sangiza iyi nkuru

Mu mikino imaze kumenyererwa hano mu rwanda harimo n’imikino witiriwe agaciro iyi mikino iba buri mwaka igahuza amakipe ane yambere muri shampiyona y’imbere mu gihugu aha Rayon Sport ikaba yatomboye AS Kigali

Iri rushanwa rigiye kuba ku nshuro ya gatatu risanzwe ribanziriza shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda.

Kuri uyu wa mbere ku kicaro cy’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda i Remera , niho hatangarijwe gahunda y’iri rushanwa ryiswe Agaciro Development Fund tournament 2018.

Umuyobozi Ushinzwe Ishoramari mu Kigega Agaciro, Mugabe Charles  yavuze ko irushanwa ry’umwaka ushize baryinjijemo miliyoni 38 Frw, ndetse ko biteze kunguka mu irushanwa ry’uyu mwaka kurenza imyaka yabanje.

Yagize ati “Iri rushanwa ryadufashije kugera ku banyarwanda benshi bakunda umupira w’amaguru kandi tubona umwanya wo kubasobanurira impamvu bakwiye gukomeza gutanga umusanzu wabo mu kigega.”

“Umwaka ushize twinjije miliyoni 38 ariko siyo ntego yacu ya mbere. Icyo duhora twifuza ni ukubona umwanya w’ubukangurambaga kurusha kwinjiza amafaranga ku miryango ya stade. Twiteze ko bizagenda neza kurushaho uyu mwaka.”

Komiseri Ushinzwe Ubuvuzi muri FERWAFA, Dr. Hakizimana Moussa, yavuze ko bahinduye uburyo iri rushanwa rikinwa kubera impaka ryateje umwaka ushize, ubwo Rayon Sports yaryegukanaga hakoreshejwe tombola(igiceri).

Ni nyuma y’uko amakipe atatu; APR FC, AS Kigali na Rayon Sports zari zanganyije amanota n’ibitego zizigamye.

Muri iri rushanwa hakoreshejwe uburyo bwo guhuza amakipe abiri, atsinze agakina umukino wa nyuma, mu gihe ubushize buri kipe yakinnye n’indi uko yose hamwe yari ane.

Biteganyijwe ko kuwa  Gatanu tariki 28 Nzeri 2018 APR FC izakina na Etincelles saa 15h30 naho Rayon Sports ikazakina na AS Kigali saa 18h00 mu gihe imikino yanyuma izaba ku cyumweru tariki 30 Nzeri 2018 aho izizatsinda kuwa gatandatu  zizahatanira umwanya wambere naho izatsinzwe zikishakamo iyagatatu

Ikipe izatwara igikombe izahabwa miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda, ikipe ya kabiri ihabwe miliyoni imwe, ikipe ya gatatu izatahane ibihumbi 500Frw.

Umukinnyi witwaye neza n’uzaba yatsinze ibitego byinshi kurusha abandi bo bazahembwa itike z’indege y’aho RwandAir yerekeza, bazahitamo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *