Muri Afurika y’epfo mu mujyi wa Pritoria haravugwa umupasiteri wiyemeje kuzabambwa ku musaraba, agaterwa imisumari nyuma akicwa ariko ngo akazazuka kuri Pasika ubwo na Yesu azaba azuka.
Pasiteri Daniel Malatji uyobora itorero Rivival Ministries, ku cyumweru gishize nibwo yatunguye abayoboke be ababwira ko bagomba kuza ku wa Gatanu mutagatifu bakareba ukuntu abambwa ku musaraba akicwa nyuma y’iminsi 3 akazuka nka Yesu.
Yagize ati:”ndashaka gukora nk’umucunguzi wacu, mu cyumweru gitaha ku wa Gatanu w’icyumweru cya Pasika, ndashaka guterwa imisumari nkabambwa ku musaraba nk’icwa bityo tukereka isi yose ko Imana izanzura ku munsi wa Gatatu.Ndashaka twereke isi yose ko ibitangaza ntaho byagiye”
Bamwe mu batarizeye ibyo umushumba wabo yavuze, bakomeje gutangaza ko yabateye ubwoba kandi ko bidashoboka, byabaye rimwe kandi ko nta wundi wabishobora nk’uko umwana w’Imana byamubayeho.
Gusa abandi ntibavuga rumwe n’abahakanye ko Pasiteri Daniel atazuka,ahubwo bakemeza ko ari umuntu uhambaye azabigeraho byanze bikunze
Umwe muri abo yagize ati:” ndabizi neza ko Pasiteri Daniel azazuka kuko arahambaye cyane kandi mwitege ibitangaza, mbabwije ukuri”
Pasiteri Daniel yavuze ko azizanira umusaraba mu rusengero abayoboke be akaba ariho bamubabariza bakanahamwicira ubundi bajye ku mushyingura mu cyumba araramo, ngo ubundi nyuma y’iminsi 3 abone kuzuka.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ndacyayisenga Fred@Bwiza.com


