Umunyapolitiki Moise Katumbi uherutse muri Afurika y’Epfo, aho yari yagiye gusaba abayobozi ba Afurika y’Epfo n’aba SADC kumushyigikira ku kibazo cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, yongeye kunenga imyiteguro y’amatora ndetse atangaza ko perezida Kabila ashaka guteza ikibazo gikomeye cy’umutekano mu karere.
Mu kiganiro kirekire yagiranye n’ikinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo, CityPress, yamaganye uko imyiteguro y’amatora irimo kugenda muri Congo, ahamagarira amahanga kugira icyo akora. Moise Katumbi akaba ari umwe mu banyapolitiki bifuzaga kuzahatana muri aya matora ya perezida ateganyijwe kuwa 23 Ukuboza, ariko yangirwa gusubira mu gihugu ubwo yashakaga gutaha ngo atange kandidatire ye.
Kuri uyu munyapolitiki wabaye Guverineri w’Intara ya Katanga, ngo abaturage ba Congo barababaye kandi bakeneye impinduka ku buyobozi bw’igihugu. Yagize ati: “ Abanyekongo bakeneye ubuzima bwiza. Iyo haza kuba ubuzima bwiza kuri twe, ntitwari guhunga ngo tujye kuba muri Zambia, Afurika y’Epfo cyangwa mu kindi gihugu. Congo ni kimwe mu bihugu bikize cyane ku Isi kandi mubashije kubona ibiba hano, guceceka kw’akarere ntabwo ari byiza .”
Moise Katumbi yakomeje avuga ko perezida Kabila, ashinja gushaka kugundira ubutegetsi, ashobora guteza umutekano mucye mu Karere, asaba abayobozi ba Afurika y’Epfo gutabara. Ati: “ Perezida Kabila agiye guteza umutekano mukeya mu karere. Arashaka gusiga ibyago muri Congo kubera ibyo yakoze yanga kubaha itegeko nshinga ,”
Mu cyumweru gishize nibwo Katumbi n’abayobozi benshi bo ku ruhande rutavuga rumwe n’ubutegetsi babonanye n’abayobozi bakuru b’ishyaka ANC riri ku butegetsi muri Afurika y’Epfo bagiye kubagezaho impamvu y’urugamba barimo. Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma, ANC yasabye Guverinoma ya Afurika y’Epfo gukora ibishoboka muri Congo hakazaba amatora akozwe mu ituze.


