Rusizi: Abana b’incuke bigiraga munsi y’ibiti bubakiwe amashuri y’icyitegererezo

Sangiza iyi nkuru

Nyuma  y’igihe kirekire abana bo hagati y’imyaka itatu n’itanu bo mu kagari ka Ryamuhirwa,umurenge  wa Nkungu mu karere ka Rusizi bigira munsi y’ibiti, ababyeyi babo n’ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi barishimira ko gikemutse nyuma yo kubona ibyumba by’amashuri bitatu by’icyitegererezo.

Nk’uko Bwiza.com yabitangarijwe n’uhagarariye  umuryango nyafurika w’ivugabutumwa ( AEE)  mu karere ka Rusizi, Uwitonze Alfred Safi  ngo nyuma yo kubona ibibazo bikomeye aba bana bari barimo byo kubura aho bigira bigatuma bamwe mu babyeyi batitabira gushyira abana mu mashuri y’inshuke, uyu muryango ku nkunga y’umuryango w’abaholandi witwa ‘World servant’  ubinyujije mu wundi muryango wa gikirisitu witwa Help a child Rwanda wiyemeje kububakira amashuri meza bazajya bigiramo.

Nk’uko akomeza abivuga, ngo aba bana bubakiwe ibyumba 3 by’amashuri, ibiro by’abarimu n’ububiko bw’ibikoresho by’ishuri, igikoni kizifashishwa mu gutegurira amafunguro  aba bana, utwumba 6 tw’ubwiherero, ikigega cy’amazi cya litilo 10.000 n’akarima k’igikoni kazafasha mu kubonera imboga zijya mu mafungora yabo, byose hamwe byuzuye bitwaye Miliyoni 23 z’amanyarwanda.

Ibi byumba ngo bifite ubushobozi bwo kwakira abana 120 kandi byujuje ibyangombwa byose bisabwa na Minisiteri y’uburezi, bikaba bibaye igisubizo gikomeye cyane ku babyeyi n’abana b’aka gace,nk’uko ababyeyi babigaragaza,aho bashima Leta y’ubumwe yita ku bana bose kugeza no ku nshuke zo mu cyaro.

Kayiranga Jean Berchimas  uhagarariye ababyeyi baharerera,yavuze ko ari nk’ibitangaza kubona abana babo babonye aho bigira heza,mu gihe mbere bigiraga munsi y’ibiti mu cyondo n’ivumbi nta n’intebe bagira, ubu ababyeyi bose bafite abana bato bakaba bagiye gushishikarizwa kubazana mu ishuri bakiga.

Yagize ati’’  aho abana bacu bigiraga hari hababaje cyane ndetse byatumaga bamwe mu babyeyi batazana abana babo, n’abaje  bagahita bigendera kuko bumvaga atari ubuzima bashobora bwo kwirirwa bicaye mu gisambu izuba ryaba ryinshi cyane bakugama mu biti bihari,imvura yagwa bakajya kubyigana n’abo mu mashuri abanza,abandi na bo ntibabe bacyize neza.’’

Yakomeje agira ati’’  bitwereka urukundo Leta irangajwe imbere na Nyakubahwa perezida Kagame ikunda abana kugeza no kubonera amashuri nk’aya inshuke zo mu cyaro nk’iki. Tugiye kuyafata neza kuko tumaze kumva ko bagiye kutwubakira twumvise dusubijwe cyane. Yaje tuyakeneye bikomeye ntitwabura kuyabyaza umusaruro ufatika.’’

Pasiteri Rukema Ezéchiel ushinzwe urubyiruko n’ubukungu mu muryango ufasha abana bato kugira imibereho myiza( help a child) yavuze ko  n’ibikoresho nk’intebe nziza n’imfashanyigisho z’abarezi bizashyirwa mo, bakaba bazakomeza kwita ku burezi muri aka karere aho bakorera hose,aho umwaka utaha bazubaka n’irindi nk’iri mu murenge wa Nyakarenzo.

Ku byerekeranye no kwita ku barezi bw’aba bana yagize ati’’ twarabiteguye kuko tumaze gufasha ababyeyi  gukora amatsinda arenga 300 yo kwizigamira ku buryo kurihira ababigishiriza abana bitaba imbogamizi mu gihe Leta igishakisha umuti urambye w’iki kibazo,kandi twizeye ko nta ngorane zizaba mo kuko natwe tuzabahora hafi.’’

Uretse gushyikiriza ababyeyi ibi byumba by’amashuri,abahungu n’abakobwa 59 bigishijwe imyuga n’uyu muryango na bo bahawe impamyabumenyi n’ibikoresho bizabafasha kwihangira imirimo.

Umuyobozi w’ishami ry’uburezi muri aka karere, Hagenimana Jean de Dieu akaba yashimiye abitanga bose ngo abana b’abanyarwanda bige, kuko intego ari uko amashuri y’incuke aba menshi kugira ngo abana bose bato bashobore kuyagana.

Ababyeyi bishimiye kwakira ibyumba byamashuri byabana babo binshuke mu gihe bigiraga munsi yibiti.
Ababyeyi bishimiye kwakira ibyumba by’amashuri by’abana babo b’inshuke mu gihe bigiraga munsi y’ibiti
Abayobozi banyuranye bafungura ku mugaragaro ibi byumba byamashuri.
Abayobozi banyuranye bafungura ku mugaragaro ibi byumba by’amashuri

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *