Iki cyemezo cya Perezida Pierre Nkurunziza cyo guhagarika imikorere y’ imiryango itari ya Leta mu Burundi gifashwe nyuma yaho Visi Perezida wa Kabiri wa Sena y’u Burundi, aherutse kubwira iyo miryango ko igomba kujya itanga akazi ku bahutu bangana na 60%, no ku batutsi 40%.
Isesengura rya Bwiza.com yifashije umwe mu banyapolitiki b’ Abarundi rigaragaza ko uyu ni umukino wa CNDD/FDD mu rwego rwo gupanga politiki izayobora igihugu nyuma ya 2020 nta muntu uyivangira. Nubwo bimeze bityo, ntabwo bizorohera iri shyaka kuko ryamaze kugotwa impande zose kuko rikoresha imbaraga kurusha uko ryagakoresheje inzira ya politiki yarifashije kugera ku butegetsi muri 2005.
1.Kwangiza isura y’ igihugu mu Muryango Mpuzamahanga: Kuva Perezida Nkurunziza ahakwa guhirikwa ku butegetsi muri Gicurasi 2015 abigaragambyaga bakaraswa , Imiryango Mpuzamahanga Itegamiye kuri Leta ntiyongeye gucana uwaka na Leta ya CNDD/FDD.
Iyi miryango yakomezaga kugaragaza ko Leta ikomeje kwibasira abatavuga rumwe nayo ndetse ko inakoresha inzego z’ umutekano zayo mu kwica abigarambyaga bamagana manda ya 3 ya Nkurunziza. Magingo aya rero nta gitangaza kuba Leta yahagarika iyi miryango kuko ibangamiye imikorere yayo mu buryo bumwe cyangwa ubundi.
- Guca umubano n’ ibindi bihugu: Guhagarika ibikorwa byose by’ iyi miryango itegimiye kuri Leta ni ugukomeza wa mugambi wo kutumvira no kutumvikane n’ amashyirahamwe mpuzamahanga nk’uko byagiye bigaragara ko Leta ya Nkurunziza itigeze ivuga rumwe na EU ndetse na Loni. Ese kuba nyuma yo guhakwa guhirikwa ku butegetsi Perezida Nkurunziza atongeye kugaragara cyane mu ruhando rwa politiki mpuzamahanga ntibyaba bifitanye isano no guca umubano n’ amahanga dore ko nta muntu yaracyizera.
- Kongera umubare w’ abashomeri no guteza umwiryane mu mwoko: guhagarika imiryango itegamiye kuri Leta mu gihugu kiri ku mwanya wa gatatu wa nyuma mu bikennye muri Afurika gisanzwe gifite umubare munini w’ abashomeri ni ukongera ikibazo ku bindi byinshi.
Amakuru Bwiza.com ikesha umwe mu banyapolitiki bari I Bujumbura kandi bakurikiranira hafi imikorere ya Leta ya Pierre Nkurunziza, yemeza ko imwe mu mpamvu nyamukuru yatumye iyi miryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta ihagarikwa harimo ngo no kuba ikoresha Abatutsi ku bwinshi.
Mu kiganiro n’ uyu munyapolitiki utifuje ko amazina ye atangazwa ku bw’ umutekano we , yagize ati” Kuvuga ko izi NGO’s zikoresha Abatutsi ni ikinyoma gusa kuko no muri Leta hahuriyemo amoko yose ahubwo n’ intege nke za Leta”.
Yasoje avuga ko izi ngaruka 3 zishobora kuzatuma abaturage barushaho kumererwa nabi ariko n’ iyi Leta Nkurunziza irushaho kuzaharwa bigatuma n’ abayirwanya barushaho babona inzira zo kumvikanisha amajwi yabo bityo n’ Umuryango Mpuzamahanga ukazafatira iki gihugu ibyemezo bikaze ndetse na embargo.
Mu gihe iyi miryango ihagaritswe mu Burundi , umubare munini wa benshi bayikoragamo bagiye kuba abashomeri bibatunguye ibyo bikaba bishobora kuzagira ingaruka mbi ku miryango bari batunze ndetse no ku buzima bw’ igihugu muri rusange.
Gaston Rwaka/Bwiza.com


