Uburozi bwa Mobetto bwamaze kunyinjira-Diamond

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Diamond Platnumz atangaza ko yumva uburozi Hamisa Mobetto umaze iminsi ashinjwa kumuroga  bwaba bwaramwinjiye mu mubiri.

Mu ndirimbo nshya yitwa ‘Katika’ uyu muhanzi yafatanyije na mugenzi we Navy Kenzo aririmba  avuga ko  burozi bwa Mobetto bwamaze kumugera mu mubiri.

Aririmba agira ati”  Uko gateye, kuri ubu uburozi bwamaze kunyinjira”

N’ubwo uyu muhanzi atagize byinshi avuga kuri iyi ngingo, abenshi mu bakurikiranira hafi iby’uko umubano we na Mobetto wifashe bavuga ko ibi yabivuze mu rwego rwo kugira ngo iyi ndirimbo ya Navy Kenzo imenyekane kurushaho.

Kugeza ubu, umubano hagati  ya Mobetto na Diamond warazambye ahanini bitewe n’amajwi yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga ko uyu mugore yashatse kuroga umuryango wa Diamond.

Mobetto yemeye ko aya majwi ari aye gusa ahakana ko uwo bavuganaga yari umupfumu nk’uko byavugwaga ko ahubwo ari sheikh wamugiraga inama ku bibazo afitanye na Diamond.

Diamond numugore we wa kabiri
Diamond na Mobetto ashinja kumuroga

Mobetto yabyaranye na Diamond umwana w’umuhungu mu mwaka ushize .

  Mu minsi ibiri ishize ubwo yari muri Kenya, uyu munyamideli Hamisa Mobetto  yavuze ko yari yiteguye kuba umugore wa kabiri w’umuhanzi, Diamond Platnumz iyo aza gushyingiranwa na Zari Hassan.

 

 

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *