Karongi: Icyumba cy’amasengesho cya EPR muri Rwimpiri cyatumye imiryango 10 ihunga igihugu

Sangiza iyi nkuru

Imiryango icumi isanzwe isengera mu cyumba cy’amasengesho cy’itorero EPR giherereye muri Paruwasi ya Rwimpiri imaze guhungira mu gihugu cya Uganda nyuma y’aho muri iki cyumba hasohokeye ubuhanuzi buvuga ko mu Rwanda hagiye kuba intambara yitwa Ikosora.
Ubwo ubuhanuzi bwasohokaga mu cyumba cy’amasengesho cy’itorero Presbyterienne Paruwasi ya Rwimpiri buvuga ko mu Rwanda hagiye kuba intambara yiswe Ikosora, imiryango igera 10 yagize ubwoba maze ifata utwangushye ihungira mu gihugu cya Uganda.
Umwe mu baturage waganiriye na Radio Flash Fm dukesha iyi nkuru yavuze ko ubu buhanuzi aribwo bwakuye imitima aba baturage bituma bafata iy’ubuhungiro.
Ati: ”Bampumuje, ba Nasiyonali ni abongabo ngenda menya ariko ngo abamaze guhunga ni benshi. Bavuga ko hari intambara ngo izaba mu myaka ibiri.”
Uyu nawe ati:” Abamaze guhunga ni benshi kuva kuri batanu gusubiza hejuru ngo barahunga intambara.”
Uyu nawe yunzemo ati: ”Bagiye kubera y’uko ngo nyine ngo beretswe ko hagiye kuba intambara ubwo nyine bahitamo kugurisha bakimukira muri Uganda nyine ubwo barasenze barabyerekwa.”
Undi ati: ”Nagiye kumva numva abantu bari guhungira mu Bugande ngo barahunga intambara yitwa ngo Ikosora.”
Nyamara ariko aba baturage n’ubwo bemeza ko abaturanyi babo bahunze intambara yanahanuwe, kuri bo ngo nta kuri babona muri ubu buhanuzi.
Uyu yagize ati: ”Tubona biriya bintu by’abanyamasengesho tubona ari ibinyoma barasenga ngo barerekwa, tukaba tubona biriya bintu ari ukubeshya kuko nta kuri kurimo.”
Undi nawe ati: ”Biriya bintu jyewe ntabwo nabifata nk’ukuri nabifata nk’ibinyoma n’ubundi se intambara igiye kuba ubundi se aho waba ugiye ho ubundi waba ugiye mu Ijuru.”
Pasteri Nyiraneza Albertine uyobora itorero Presybyterienne muri Rubengera utemera ko hari abahunze, asaba abaturage kudaterwa ubwoba n’abahanuzi nk’aba . avuga ko ubutumwa yatanga ari uko abantu badakwiye gukurwa umutima n’ibyo bumvise byose asaba abantu kwizera ijambo ry’Imana. Avuga ko nawe ibyo byo guhunga abyumva gutyo.
Ku murongo wa Telephone umuyobozi w’akarere ka Karongi NDAYISABA Francois avugana na radio Flash FM kuri we ngo uwazanye ubu buhanuzi yari afite umugambi mubisha bityo ngo abaturage ntibakuke umutima kuko igihugu kirinzwe.
Ati:” uwo ni umugambi mubisha cyangwa se ni abandi baba bafite intego zindi zinyuranye n’ibyo igihugu cyifuza n’iterambere ry’abaturage muri rusange. Mu Rwanda dufite umutekano dufite ingabo zirinze igihugu ubwo rero undi muntu wese waba afite indi ntego agamije urwango aba agamije kuzana umwiryane mu Banyarwanda nta kibazo kiri mu Rwanda.”
Mu miryango 10 abaturage bemeza ko yahunze kandi ari iy’abasengeraga muri icyo cyumba, harimo n’uw’uwari umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cya Rwimpiri.
Si ubwa mbere mu itorero rya EPR havugiwe inyigisho zisa nk’ubuyobe kuko mu ntangiriro z’umwaka ushize muri Paruwasi ya Rubengera muri iri torero nanone hadutse inyigisho zo mu cyumba cy’amasengesho zasabaga ko abaje gusengera muri icyo cyumba badahuje igitsina bagomba kwicarana bagakoranaho mubyo bise kumarana irari.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *